Musanze: Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO bakubise abaturage bafunguwe by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 10 Kamena 2020 rwanzuye ko Sebashotsi Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Tuyisabimana Jean Léonidas wari uw’Akagari ka Kabeza, DASSO Nsabimana Anaclet na Mugenzi we Abiyingoma Sylvain [bagaragaye bakubita abaturage] bafungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Ni nyuma y’aho aba baregwa bajuririye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bari barahawe tariki ya 28 Gicurasi 2020. Ubu bujurire bwabaye kuri uyu wa 9 Kamena, na none muri uru rukiko, abaregwa bambaye imyenda y’iroza.

Ubwo Perezida w’Iburanisha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza yemezaga ko abaregwa bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yashingiraga ku kuba barekuwe, byateza imvururu n’intugunda muri ribanda ndetse bakaba batoroka n’ubutabera.

Mu bujurire bw’abaregwa bose mu Rukiko Rwisumbuye, bavuze ko batakubise abaturage ku bushake. Buri wese guhera kuri Sebashotsi, yatanze impamvu yumvikanisha uburyo akwiriye gufungurwa akaburana ari hanze.

Abakubiswe ni abavandimwe, Nyirangaruye Uwineza Clarisse na Manishimwe Jean Bapiste. Byabaye tariki ya 13 Gicurasi 2020, aba bayobozi na ba DASSO batabwa muri yombi tariki ya 14.

Sebashotsi yisobanuye avuga ko yakubise atabara DASSO Nsabimana Anaclet wari warumwe na Nyirangaruye ku kaboko, ngo icyo gihe yari ahurujwe. Imbere mu rukiko, yavuze ko afunguwe atatoroka ubutabera kuko aho atuye hazwi ndetse afite n’imitungo yagirwa ingwate.

Tuyisabimana n’aba ba DASSO bo basobanuye ko bakubita Nyirangaruye na Manishimwe, bari mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, icyo gihe Manishimwe wari ku muhanda nta gapfukamunwa yari yambaye, ubwo yabibazwaga bibyara imvururu.

By’umwihariko, Nsabimana Anaclet yavuze ko Nyirangaruye wamurumye yari afite agakoko gatera SIDA nk’uko byemejwe na muganga. Ubu ari kunywa imiti imurinda kwandura iyi ndwara. Abona atanywa iyi miti uko bikwiye mu gihe yaba ari muri gereza.

Urukiko rwanzuye ko barekurwa bakajya bitaba buri ku wa Mbere w’icyumweru vya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi. Rwanzuye ko bafungurwa rushingiye ku kuba badashobora kubangamira iperereza kuko ibimenyetso byose byamaze gutangwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *