USA mu maboko ya Perezida James Polk watabarutse ku munsi nk’uyu

James Polk uzwiho kwagura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko mu ntambara y’Amerika na Mexico yatabarutse ku itariki nk’iyi.

James Polk yabaye perezida wa 11 wa USA, akaba ari na we wari muto icyo gihe wari uyoboye iki gihugu kuva mu 1845 kugeza mu 1849.

Ku ngoma ya James Polk habaye intambara ya Mexico n’Amerika (1846-1848) aho uyu mugabo yafashije Amerika kwaguka mu majyepfo ashyira uburengerazuba no ku nkengero z’inyanja ya Pacific, ndetse yanashyizeho umupaka mu majyaruguru ya Leta nzunze ubumwe z’Amerika.

James Knox Polk yavutse tariki ya 02 Ugushyingo 1795, avukira Pineville, mu majyaruguru ya Carolina.

Polk yabaye perzida kuwa 03 Werurwe mu 1845 aho yari afite imyaka 49 y’amavuko, aba abaye perezida wa mbere muto uyoboye leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Polk mu kwiyamamaza yari yasezeranyije abany’Amerika ko azayobora manda imwe ndetse yabikoze nkuko yabivuze mu 1848 ntiyongera gutanga kandidatire ye.

Mu 1849 akimara kuva ku butegetsi yahise asubira mu gace ka Nashville yari yarakuriyemo ari na ho yapfiriye afite imyaka 53 y’amavuko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *