Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b’inzererezi babiba

Abatuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b’inzererezi babajujubya basabiriza, abandi bakabiba kugira ngo babone ibibatunga.

Mu mujyi wa Rwamagana hagaragara abana benshi b’inzererezi birirwa bazenguruka basaba amafaranga ndetse bamwe mu baturage bagahamya ko bamwe baniba .

Ndagijimana Pierre ni umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana. Yabwiye Bwiza.com ko hari abana benshi b’inzererezi birirwa basaba ndetse bakaba barimo abiba, agasaba ubuyobozi gukura abana b’inzererezi mu muhanda bagasubizwa iwabo.

Yagize ati: “Hari abana benshi muri uyu mujyi birirwa bazenguka ndetse harimo utwana duto dufite imyaka nka cumi n’itatu tujya tuza aho dukorera dusaba, warangara bakiba kandi ubona ko babiterwa n’ubuzima bubi babamo kuko barya ari uko bahawe amafaranga kandi mu kuri ntibashoboye gukora imirimo y’ingufu ,abayobozi bakwiye kubafasha niba badafite ababyeyi bagashakirwa ikigo kibarera. “

Abaturage bavuga ko abana bamwe baturuka mu nkengero z’umujyi ariko bakanavuga ko hari bamwe mu babyeyi batita ku nshingano zo kurera abana bituma hari abana birirwa mu mujyi bazerera bwakwira bagataha mu ngo z’ababyeyi .

Muhimpundu Vestine ni umwe mu baturage basaba ubuyobozi gukurikirana ababyeyi batita kukurera no kubarinda ubuzererezi .

Agira ati: “Ababyeyi nabo ntibakurikirana abana ngo bamenye niba birirwa mu ishuri cyangwa birirwa bazerera kandi hari abana benshi bagiye baba ibirara kubera ko ababyeyi bagiye barangara ,nubwo hari abna bazerera benshi ariko hari abagiye batangira kuzererea ari bato tuzi bavuyemo abajura kugeza aho bagera ku rwego rwo kwambura abaturage ,icyo twasaba abayobozi nyuko bajya bahana ababyeyi babo kuko bariya bana baratubangamira usiga isafuriya hanze wasohoka ugasanga bayitwaye ndetse birirwa mu mujyi basaba kuburyo iyo bashonje agutitirizaho kugeza umuhaye igiceri. “

Bwiza.com yagerageje kuganira n’abana b’inzererezi bavuga ko batishimiye kuba mu buzererezi ariko bakavuga ko babitewe n’ibibazo by’ubukene mu miryango yabo .

Umwana Ufite imyaka 11 avuga ko iwabo ari mu mudugudu wa Kamanga mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro. Yemeza ko yahisemo kwibera mu muhanda kubera ko Se Yapfuye nyina agacyurwa n’umugabo, akaba ariwe watumye uyu mwana ajya mu buzererezi atinya gutotezwa n’uwo mugabo umukubita azira ubusa. Uyu mwana avuga ko nyina nta bushobozi afite bwo kwikodesheresha inzu kugira ngo bayibanemo. Asanga ubuyobozi bukwiye gufasha umubyeyi we kuko igituma ahohoterwa n’umugabo wa nyina ariwe wishyura inzu bakodesha .

Kuba ubukene bukabije ari imwe mu mpamvu abo bana bavuye mu miryango bagahitamo kuba inzererezi, umwana w’imyaka 13 wo mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire abihurizaho na mugenzi we na we wavuye mu murenge wa Gishari nabo bavuga ko imibereho mibi mu muryango ari byo byatumye bajya gushaka imibereho mu mujyi wa Rwamagana. Ba ko batunzwe no gufashwa n’abo batakira bakabaha ibiceri bakabona ibyo kurya .

Abo bana banavuga ko ubuyobozi bwari bwarabakuye mu muhanda bubemerera ubufasha ariko ntibabuhabwa, bigatuma bagaruka kwibera mu mujyi kandi bari barasubijwe mu miryago yabo .

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza abana mu miryango ndetse abana bongeye kuba inzererezi bazigishwa bakangurirwe kuba mu muryango.

Mutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ubuyobozi bufite ubushake bwo gusubiza abo bana mu miryango yabo ndetse ko hari gahunda yatangiye yo gusubiza abo bana mu mashuri kugirango basubire mu mashuri .

Agira ati: “Hari ibikorwa twakoze bitandukanye kugira ngo abo bana bave mu muhanda ariko kuba hari abana bakiri mu muhanda gahunda dufite ni ukubasubiza mu muryango. Ntabwo umwana wese wo mu muryango ukennye ariko ajya mu muhanda, hari uburyo kandi Leta ifasha imiryango ikennye. Ahubwo abo bana tuzabegera tubigishe kuko nabo hari uruhare rwabo kandi tuzabashyikiriza n’ababyeyi babo tubibutse inshingano zabo kuri abo bana .“

Itegeko ry’umuryango no 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 mu ngingo ya 322 rigaragaza ko umubyeyi afite inshingano zo kurera umwana kugeza agejeje ku myaka 21.

Ababyeyi bafite inshingano yo kwita no kurera umwana wabo utaragera ku myaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko. Abashinzwe kurera umwana bemewe n’amategeko nabo bafite izo nshingano.

Ingingo ya 323 y’iryo tegeko twavuze haruguru ikavuga ko umwana utarageza ku myaka y’ubukure agomba kurererwa mu muryango kandi ko atemerewe kuba wenyine atabana n’ababyeyi be :

Umwana wese utaragira imyaka y’ubukure arererwa mu muryango w’ababyeyi be, cyangwa uw’abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Umwana utaragira imyaka y’ubukure ntashobora kuva iwabo ngo ajye kwibana cyangwa ngo ajye gucumbika ahandi ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi batabimwemereye, keretse mu bihe biteganywa n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *