Dore igitero gikomeye cyabayeho mu mateka y’isi ku munsi nk’uyu wa 22 Kamena 1941

Hari ku itariki ya 22 Kamena mu 1941 ubwo u Budage bwagabaga igitero karundura ku Burusiya, iki gitero cyiswe “Operation Barbarossa.”

Muri iki gitero kugeza ubu gifatwa nk’icya mbere cyabayeho gikomeye mu mateka y’isi, u Budage bwari bufite ingabo zigera kuri miliyoni eshatu, ibifaru by’intambara 3,000, indege 2,500, byose biyobowe na Hitler.

Nubwo iki gitero cyabayeho, mu mwaka wa 1939 u Budage n’u Burusiya byari byarasinyanye amasezerano yuko nta gihugu kizatera ikindi.

Hitler icyatumye atera u Burusiya, byaturutse ku kuba iyi leta y’Abasoviyete na yo mu 1940 yaragabye igitero kuri Rumania bikagira ingaruka ku bucuruzi bwe b’ibikomoka ku mavuta yahakoreraga.

Mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 1940 ni bwo Hitler yatangiye gutegura ingabo ze ngo agabe igitero ku Burusiya.

Ku itariki nk’iyi ya 22 Kamena mu 1941, Hitler yabeshye ko yasubitse igitero yashakaga kugaba ku Burusiya, maze Abarusiya bamaze kwirara, imitwe itatu y’ingabo za Hitler ihita itera itunguranye.

Ingabo z’u Burusiya zarutaga iz’u Budage, gusa hari higanjemo abari barasezerewe mu gisirikare mu gihe ingabo za Hitler zo zari zifite imyitozo zinamenyereye urugamba bihagije.

Ku munsi wa mbere w’urugamba wonyine, ingabo z’u Budage zari zimaze kwangiza indege z’intambara z’u Burusiya zigera ku 1,000 zose.

Nubwo u Burusiya bwari bufite ibitwaro bikomeye, ingabo zabwo zari zijagaraye, bituma ingabo za Hitler mu munsi umwe gusa zibasha kwigarurira mile 300 zose.

Hitler agaba iki gitero cya “Operation Barbarossa” ku Burusiya, hari hashize imyaka 129 n’umunsi umwe, undi munyagitugu, Napoleon Bonaparte na we agabye igitero ku Burisiya gusa we ntibyamuhiriye kuko ingabo z’Abasoviyete zamuhindukiranye zikamusubiza mu Bufaransa kibuno mpa amaguru.

Iki gitero cyarangiye abadage bagera ku 775,000 bose bakomeretse bikomeye, Abarusiya 800,000 bose barishwe, mu gihe abagera kuri miliyoni 6 bafahswe harimo n’abakomerekeye muri iyi ntambara ku ruhande rw’u Burusiya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *