Ntahomvukiye Theoneste uhagarariye umuryango wa RPF Inkotanyi mu Murenge wa Cyanzarwe w’Akarere ka Rubavu wari waratawe muri yombi akurikiranweho ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina, ku wa 19 Kamena 2020 yarafunguwe nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rusanze yarabeshyewe.
Ubwo yatabwaga muri yombi byavuzwe ko yafatiwe mu cyuho mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi amaze kwakira ruswa y’amafaranga ndetse akanasanganwa udukingirizo mu mufuka.
Mu kiganiro Ntahomvukiye yagiranye na bwiza.com yavuze ko intandaro yo gutabwa muri yombi ari amakimbirane yagiranye n’umuyobozi wa DASSO mu murenge wa Cyanzarwe wtwa Ndagijimana Jean Baptiste ngo ‘wari waramuteze iminsi’. Ngo icyo bapfaga ni uko DASSO Ndagijimana akeka ko Ntahomvukiye hari amakosa y’akazi ye yashyiraga ahagaragara.
Umugambi wo kumuta muri yombi kandi uvugwamo n’abandi baturage barimo umugore w’inshuti ye yitwa Habinshuti Jean Damascene, akaba ari na we avuga ko wamuhaye amafaranga umuryango we wari umubereyemo umwenda, nyuma akabona abantu bamuhururira bayita ruswa. Udukingirizo two ngo ntatwo yafatanwe, ni ikinyoma cyahimbwe.
Chairman Ntahomvukiye yarekuwe nyuma y’ibimenyetso bitandukanye abatangabuhamya bagiye bagaragariza urukiko, ibi bikaba byaragaragaje ko yagambaniwe n’aba bantu bane barangajwe imbere na DASSO Ndagijimana.
Ntahomvukiye Theoneste yatawe muri yombi tariki ya 29 Gicurasi 2020. Bwiza.com yabajije Ntahomvukiye icyo agiye gukora nyuma yo kugirwa umwere, avuga ko “Nta kibazo afite ku bamugambaniye” gusa ngo ikibazo cye na yakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.


