Ibigomba gukorwa muri Kiliziya kugira ngo amasengesho akomorerwe-Musenyeri Rukamba

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2020,ryashyizweho umukono n’umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ko abagomba kujya mu misa bagomba kwibaruza mbere ndetse abagize korali bakaba babiri n’umucuranzi, nk’ingamba zimwe zakwibandwaho mu gihe ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byaba bidohoreye insengero n’amatorero kongera guterana.

Muri iri tangazo Musenyeri Rukamba yabwiye abapadiri ko bagomba kunoza imyiteguro irimo gushyira ibikoresho by’isuku aho bitari ndetse n’aho biri bigasuzumwa harebwa niba bifite ubuziranenge,kandi bizabasha gufasha umubare w’abazemererwa kuhasengera.

Abapadiri kandi basabwe kugena imibare y’abashobora gusengera muri Kiliziya bayoboye, umubare ukaba uzabarwa hashingiwe ku gushyira intera ya metero 2 hagati y’umuntu n’undi igihe bicaye. Mu gusohoka abantu bazajya bahana intera ya metero imwe kandi hakoreshwe imiryango itandukanye mu buryo bwo kwirinda kugundana.

Guhaza bizajya bikoreshwa hifashishijwe ikiyiko, uhaza yambaye uturindantoki kandi abakirisitu bose bagomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose uretse abapadiri n’abasomyi. Gutura bizakomeza ariko hakoreshwe uburyo buzatuma utura adakora ku maturo asanze.

Iri tangazo rikubiyemo ibyemezo by’agateganyo kuko Musenyeri Rukamba yavuze ko hagize icyo Inama y’Abaminisitiri yasohora gitandukaniye n’ibi byemezo kizahinduka.

Abakirisitu ba Kiliziya gaturika mu bihe bisanzwe, barangagwa n’urukundo no gusabana byajyanaga no guhoberana igihe bahana amahoro ya Kirisitu gusa na byo kimwe n’ukundi kwegerana uko ari ko kose ntibyemewe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *