Umuturage witwa Niyomuhoza Joselyne ucumbitse mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa, arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Jean Félix Rutaganda kumufunga amurenganya no kumuroha mu mugezi w’Akanyaru byashoboraga kumuviramo n’urupfu.
Uyu muturage ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko ibi byabaye nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo bashakanye w’umunyarwanda babanaga mu murenge wa Mukindo.
Niyomuhoza avuga ko yakimbiranaga n’umugabo we wahakanaga abana babiri babyaranye, bikaza guhumira ku mirari nyuma y’urupfu rw’umwe muri abo bana bikekwa ko yaba yarivuganywe na se ngo kuko yahise ahungira mu gihugu cya Uganda abifashijwemo na bamwe mubayobozi nk’uko Niyomukiza abivuga.
Yagize ati: “Umugabo akimara gutoroka akajya muri Uganda, umuryango we ubifashijwemo n’ubuyobozi watangiye kunjujubya ngo ngende, kugira ngo mve ku kirego cy’urupfu rw’umwana wanjye.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umukuru w’umudugudu witwa Karori yazanye n’abandi bagabo bakamujyana ku murenge bamuboshye aho yafungiwe, kugeza ubwo Gitifu Rutaganda azanye n’umu Dasso bakamushyira kuri moto bakajya kumuroha mu Kanyaru.
Niyomuhoza avuga ko bamugejeje ku Kanyaru yasanze umugabo we ahagaze ku musozi witwa Nyirabwonjo maze abandi basore bamukorera mu kazi ko kwambutsa forode, bakamukubita imigano ku itegeko rya Gitifu wanababwiraga ko nashaka kubarwanya bamwinika mu mazi.
Gitifu w’umurenge wa Mukindo Rutaganda Jean Felix ahakana ibyo avugwaho , akavuga ko imibyimba yagaragaye kuri Niyomuhoza ari inkoni yakubiswe n’umugabo we kuko bahoraga barwana. Yagize ati : “Umugabo we ni igihazi. Ni indwanyi nta we utamuzi muri aka gace, ni we yamukubise njye ntacyo nari kuba mfa n’uwo mudamu.”
Bwiza.com yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome atubwira ko ari mu nama, n’ubutumwa bugufi yadusabye kumwandikira yari atarakabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.


