Ku munsi nk’uyu, ingabo za Koreya ya Ruguru zagabye igitero gitunguranye kuri Koreya y’Epfo, bitangiza intambara ya Koreya zombi mu 1950.
Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, u Burusiya bwahoze ari ubumwe bw’Abasoviyete bwahise butangira gufasha Koreya ya Ruguru, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zitanga ubufasha mu by’ubukungu n’ubwa gisirikarare kuri Koreya y’Epfo.
Ku itariki 25 Kamena mu 1950, Koreya ya Ruguru igaba igitero kuri Koreya y’Epfo, yanateye ibirindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zari ziri muri Koreya y’Epfo mu murwa mukuru ari wo Seoul.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahise zitabaza Umuryango w’Abibumbye zisabira ubufasha bwa gisirikare Koreya y’Epfo.
Uwari perezida wa 33 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Harry S. Truman yahise yishakira igisubizo yohereza ingabo zirwanira ku butaka, izo mu mazi n’izo mu kirere gutanga ubufasha kuri Koreya y’Epfo mu gikorwa yise “police action.”
Ingabo za Koreya y’Epfo n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarihuje maze zihangana na Koreya ya Ruguru.
Kwivanga mu ntambara kw’Amerika byahise byatumye n’u Bushinwa na bwo buyijyamo kugeza ubwo intambara igeze mu mwaka wa 1953 ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Koreya ya Ruguru byasinyanye amasezerano y’amahoro.
Iyi ntambara yarangiye Abanyamerika 55,000 bose biciwe muri Koreya y’Epfo.
N’ubwo ibi bihugu byasinyanye amasezerano yo guhagarika intambara ntibyabujije Koreya zombi kuguma mu makimbirane adashira agikomeje n’uyu munsi.


