Tariki ya 27 Kamena 1844: Joseph Smith ufatwa nk’umwe mu ba Sogokuruza b’amadini yarishwe

Joseph Smith washinze idindi ryitwaga ko ari irya Yezu Kristu yicanywe n’umuvandimwe we Hyrum ku munsi nk’uyu, bicwa n’ibyigomeke by’abicanyi muri gereza, mu gace ka Illinois kabaye aka Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’impinduramatwara y’Amerika (Révolution Americaine).

Smith yavukiye muri Vermont mu 1805, maze mu 1823 aza kuvuga ko yasuwe n’Umumalayika witwa Moroni wo mu ba Heburayo ba kera.

Uyu mugabo yifashishije igitabo gitagatifu cyabayeho mu kinyejana cya kane mu Bayisilaheri, maze yandika icyo yise ‘The Book of Mormon’ yifashishaga yigisha.

Smith rero yaje gushinga idini rya Yezu Kristu akomeza kwigisha ijambo ry’Imana mu bice bitandukanye byo muri Amerika, nko muri Ohio, Missouri na Illinois.

Iri dini rya Joseph Smith ryagiye rinengwa kuba na ryo ryarashyigikiraga ubuharike kimwe n’irya Orthodox.

Mu 1844 mbere yuko yitaba Imana, Joseph Smith yatanze Kandidatire ye ashaka kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bituma n’abantu batizera Mormon baba benshi, gusa ntiyaje no gutsindira uyu mwanya wa Perezida.

Ibi byakurikiwe n’inkuru z’ibinyamakuru byinshi zanengaga Joseph Smith.

Smith n’umuvandimwe we Hyrum, baje gushinjwa kugambanira igihugu, maze bafungwa na Illinois.

Ku itariki ya 27 Kamena 1844 aba bavandimwe babiri biciwe muri gereza n’abicanyi bavuze ko batamenyekanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *