Umugabo yishe umwana we w’imyaka 17 amuziza gukundana n’umusore

Polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Migori mu burengerazuba bw’igihugu yataye muri yombi umugabo wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo guhondagura umwana we w’umukobwa w’imyaka 17 bikamuviramo urupfu, amuziza ko yamubonanye n’umuhungu.

Polisi ivuga ko uyu mugabo witwa Abidha Rabet, wayoboraga ikigo cy’amashuri cya St. Juliane Ugari Mixed Secondary School, yasanze umwana we mu nzu y’umusore bakundanaga izwi nka ‘ghetto’ ahita amuhondaguza umwuko yasanze hafi aho.

Uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa kane, yamaze gukomeretswa bikomeye ajyanywa ku kigo nderabuzima cya ‘Neo Care Centre’ ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze nyuma ashyikirizwa ibitaro biri muri Migori kuko ubuzima bwakomeje kuzamba biza kurangira ari n’aho aguye.

Abaturage babibonye bavuga ko Rabet yanakubise umusore wari kumwe n’umukobwa we ariko akabasha kumucika.

Umukuru w’igipolisi muri aka gace, Peter Njoroge yavuze ko abo mu muryango bagerageje gushyingura uyu mwana mu buryo bw’ibanga ariko bagafatwa na Polisi bataragera aho bashyingura. Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage, polisi yamenye amakuru ko umwana agiye gushyingurwa maze ihagarika imodoka mu muhanda wa Bondo banyuzemo, isangamo umurambo bari bagiye gushyingura rwihishwa”.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ‘St Joseph’s Onbo Mission Hospital’ ngo ukorerwe isuzuma,iperereza rirakomeje mu gihe hategerejwe kuwa Mbere ngo uyu mugabo ashyikirizwa urukiko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *