A47A6691

Ikoreshwa ry’ubutaka n’umushahara wa muganga mu bihangayikishije Green Party

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, riravuga ko rifite ibintu birihangayishije birimo ikoreshwa ry’ubutaka n’umushahara wa muganga, rikavuga ko ryifuza gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo bikemuke mu maguru mashya.

Komiseri Mukuru muri iri shyaka, Hon Alexis Mugisha, mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari mu karere ka Nyamashe yavuze ko bagishyize imbere mu gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza.

Ati: “Hari ibyiza ishyaka ryagejeje ku Banyarwanda, ariko hari n’ibindi tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo ishyaka ryacu rikomeze kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda. Ubu duhangayikishijwe cyane n’umushara w’abaganga, byumwihariko, abaforomo n’abaforomokazi.”

Mugisha yavuze ko Green Party igiye kubakorera ubuvugizi, kugira ngo umushara babonaga wiyongere ndetse nabo barusheho gukorana ishyaka ibyo bakoraga.

Yavuze kandi ko ubu bahangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ubutaka mu Rwanda,  akavuga ko ubutaka bwinshi ubu buri gukoreshwamo ifumbire mvaruganda kandi bizwi ko hari ingaruka zimwe na zimwe zishobora kuzavuka mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “Turi gutera inkunga ibikorwa byo gukora ifumbire mborera, igomba gufasha mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi, gutanga ibiribwa by’umwimerere bidafite ingaruka ku mibiri y’abantu. N’ubwo abaturage b’u Rwanda biyongera cyane n’ifumbire mvaruganda tukaba twayikoresha, ariko ikunganira by’umwihariko n’ifumbire mborera.”

Hon Mugisha Alexis yavuze ko ifumbire y’imborera ikoreshejwe byagabanya ingaruka z’indwara zikomoka ku wariye ibyo kurya byahinzwe hakoresejwe imfumbire yo mu nganda.

Yavuze kandi ko ishyaka ryabo rikomeje gukora ibikorwa bindi no gukoza gukora ubuvugizi ku bindi bibazo biri mu gihugu.

Abayobozi b’ishyaka Green Party bakunze kumvikana bavuga ko bagize uruhare mu bikorwa by’iterambere n’ubuzima bw’abaturage mu gukora ubuvugizi kuri Leta ikabasha kubyitaho bigakorwa, birimo kuzamura umushara wa Mwalimu, umusirikare n’umupolisi, icyogajuru mu gucunga umutekano w’u Rwanda, ubuvugizi ku bwisungane mu kwivuza, aho umuntu yivuza akimara kwishyura, n’ibindi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *