Amasezerano y’amahoro ya Versailles yasinywe ku itariki nk’iyi mu 1919

Ku munsi nk’uyu ni bwo impande ebyiri zari zihanganye mu Ntambara ya Mbere y’Isi ari zo Allied Power na Central Power zashyize umukono ku masezerano yo kurangiza intambara burundu, akaba yarasinyiwe i Varsailles mu Bufaransa.

Abagabo bane bari bahagarariye ibindi bihugu ni bo bateguye aya masezerano, hari harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Woodrow Wilson, Minisitiri w’Intebe w’u Bufansa Georges Clemenceau, uw’u Bwongereza, David Lloyd George ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Vittorio Orlando.

Perezida Wilson yari agamije kwamagana ko hari ikindi kintu kimeze nk’intambara y’Isi cyazongera kuba bitewe n’ibyo yari yangije, Clemenceau we yifuzaga ko u Budage butazongera kuba ikibazo ku Bufaransa bugabayo ibitero, gusa we na Wilson basaga nk’abatumvikana neza.

Ku bwa George Lloyd we yumvaga u Budage bwakwishyura ibyo intambara y’Isi yangije ngo kuko ari cyo gihugu cyari cyarayigizemo uruhare cyane.

Mu masezerano hari harimo ko u Budage hari ibice n’abaturage bugomba kwamburwa bigahabwa ibindi bihugu.

Mu burengerazuba, u Budage bwagombaga kwamburwa uduce twa Alsace na Lorraine bigasubizwa u Bufaransa, mu gihe Saarland yo yabaye ishyizwe mu maboko y’umuryango w’abibubye kugeza mu 1935.

Hari kandi n’uduce dutatu tw’u Burasirazuba bw’u Budage twahawe u Bubiligi ndetse n’ahitwa Schleswig hasubizwa Denmark.

Ibihugu byari byarashegeshwe n’u Budage muri iyi ntambara byari u Bufaransa n’u Bubiligi aho ibyangijwe byose muri ibi bihugu byari bifite agaciro k’asaga miliyali 33 z’amadorari y’Amerika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *