Rusizi: Abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo ntiborohewe no kubona mituweli

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa mituweli 2019-2020 urangire, ku wa 1 Nyakanga hatangire uwa 2020-2021, abaturage benshi b’imirenge ya Kamembe, Mururu, Nyakarenzo, Nkombo n’igice cy’umurenge wa Gihundwe imaze ukwezi kose muri guma mu rugo ya 2, barerura bakavuga ko kubona mituweli bisa n’ibidashoboka kuko ntacyo bayikuraho, na bo batazi uko bizagenda igihe bazarwara cyangwa bakarwaza.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo n’ubwo bavugaga ko ba Gitifu b’imirenge yabo bamenye ko bavuze ko batazabona mituweli kubera ko ntacyo bayikuraho babamerera nabi, cyane cyane ko bamwe muri aba bayobozi bemeza ko izaboneka nta kibazo,ntibabivugeho rumwe n’abaturage bagomba kuyitanga,abaturage bo bakavuga ko batagiye mu bipindi cyangwa ngo biyemeze amuki nta mizinga( nk’uko babivuga) utegereza ubufasha bw’irobo ya kawunga atari we wavuga ko azishyurira abana 5 cyangwa 6 mituweli.

Umumotari wo mu murenge wa Gihundwe, ati’’ Turetse kubeshyana cyangwa gucengana tukavugisha ukuri kubona mituweli nkatwe abamotari ntibyoroshye,keretse nibura badukomoreye tugakora nk’amezi 2,kuko nkanjye ntakubeshye maze amezi 3 ntishyura inzu mbamo, kandi nyishyura 15.000 mu kwezi. Mfite umuryango w’abantu 6 ngomba kwishyurira mituweli kandi kugeza ubu no kuburara turaburara kuko na koperative nkoreramo nta n’inusu ya kawunga yaduhaye , ntacyo twari dufite mu isanduku. Iyo mituweli nayikura he?’’

Yarakomeje ati’’ Nubwo nyir’inzu mbamo duhura ntavuge ariko uburyo andeba ndabubona. Nyabonye nabanza nkishyura inzu, imyenda nafashe muri iyi minsi ngo abana batamfira mu maso, nkabona kwishyura mituweli,urumva ko byose bitavamo mu kwezi kumwe badukomoreye tugakora. Hagati aho nanjye sinzi uko byagenda ndwaye cyangwa nkarwaza ntarayatanga,ni ibya Nyagasani wenyine.’’

Umwogoshi wo mu murenge wa Kamembe na we ati’’ Uretse ko abanyarwanda dukunze kwirarira mu byo tudashoboye,jye ntakwiraririyeho kubona mituweli ntibyanshobokera rwose kuko baduhaye icyumweru kimwe cyo gukora bahita bongera kudufungira kandi inzu mbamo n’umuryango wanjye muri Cité maze amezi 5 nta n’igiceri nyishyura. Ngomba kwishyura amafaranga 18.000 ya mituweli, nta mwana wanjye urya ku manywa ndakubwiza ukuri. Uretse gusaba Imana ngo ntituzarware gusa wowe ubona uwarwara namujyana kwa muganga,uretse kumureka akarembera aha?’’

Bahuriza kugusaba ko Leta yabumva mu buryo bwihariye kuko bamaze ukwezi kose bicaye ahandi mu gihugu bakora, bakabongerera igihe cyo kwishyura cyangwa abo bigaragara ko bakubititse cyane kandi ubundi bayishyuraga neza bagafashwa nk’uko bamwe bahabwa ibiribwa kandi bari bigize, na ho ubundi ngo kwivuza umwaka utaha bizaba ingorabahizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu,umwe mu yahuye n’ibibazo byo kurwaza no kugira umubare munini w’abakekwaho COVID-19 bagashyirwa mu kato,Ingabire Joyeux na we avuga ko bitazorohera abaturage be kwishyura mituweli uko byari biteganijwe.

Ati’’ Bari kwishyura ariko ikibazo gihari nk’uko mubivuga, hari imirimo myinshi yahagaze kandi ari yo bakuragaho mituweli,gusa kuko ari iya ngombwa mu buzima bazagerageza ariko kuvuga ko byoroshye kwaba ari ukwirengagiza ibi bihe, kuko guma mu rugo isa n’iyafunze ahavaga ubushobozi hose, ariko kuko baba barabisobanuriwe mbere,bakabishyira mu igenamigambi ryabo, bazagerageza nubwo ntavuga ngo bizaba nk’uko byari bisanzwe.’’

Umukozi ushinzwe mituweli ku rwego rw’Akarere ka Rusizi,Mukamuligo Médiatrice, na we avuga ko kuvuga ko iminsi isigaye bakwishyura bose ngo bivuze byaba ari nko guca umugani ku manywa. Ati’’ Ku mirenge yagumye muri guma mu rugo yo ingorane ntizabura kuko abenshi ni abacuruzi badahinga,abandi bakora mu bigo byigenga na byo nta bushobozi bwo kubahemba bifite,wowe urumva nta kibazo kirimo?’’

Kugeza ubu nk’uko Mukamuligo akomeza abivuga, imirenge iri muri guma mu rugo, muri mituweli iri hasi ku bamaze kuyitanga,kuko uretse Nyakarenzo yari igeze kuri 47%,indi iri hasi cyane,kuko Kamembe iri ku 8%,Mururu 8%,Nkombo 12%,Gihundwe 11%, uyu mwaka urangira impuzandengo y’Akarere yari 79,8%, agasaba abaturage kwisakasaka kuko n’ubundi uzarwara atarayitanze azivuza 100% kandi ni byo bibi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *