Dr. Benjamin Bol Mel - standing left Photo Credit - YouTube-Office of the President

Juba: Salva Kiir yirukanye visi perezida we afata general amugira private

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yirukanye Visi Perezida wari ukomeye cyane, Benjamin Bor Mel nyuma y’amezi umunani gusa amushyizeho.

Mu ijoro ryakeye, Kiir yakuyeho kandi Dr. Mel nk’umwungirije mu ishyaka riri ku butegetsi Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), nk’uko itangazo rya perezida ryavuye muri perezidansi i Juba rivuga.

Perezida yategetse kandi ko Mel yakurwa ku ipeti rya general akagezwa ku rwego rwa private no kwirukanwa mu nzego z’igihugu z’umutekano.

“Dukurikije ibivugwa mu gika cya 51 (4) cy’itegeko rigenga umutekano w’igihugu, 2014 (nk’uko ryavuguruwe), njye, Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zose, mpanuye General Dr. Benjamin Bol Mel ku ipeti rya private, kandi yirukanzwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano (NSS).”

Inshuti ya Mel, Addis Ababa Othow na we yirukanwe ku kuba Guverineri wa Banki ya Sudani y’Epfo (Banki Nkuru) asimburwa na Yeni Samuel Costa.

Undi mu bafatanyabikorwa ba Mel wirukanwe ni Simon Akuei, wakuwe ku mwanya wa Komiseri Mukuru w’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro muri Sudani y’Epfo (SSRA), asimburwa na William Anyuon Kuol.

Paul Logale yakuwe ku mirimo ye y’Umunyamabanga Mukuru wa SPLM, Perezida Kiir ashyiraho Akol Paul Kordit nk’umunyamabanga mukuru mushya wa SPLM.

Impinduka zaje nyuma yo kuvugwa mbere ko Mel yari afungiwe iwe mu rugo, nyuma y’uko abashinzwe umutekano mu rugo rwe bagabanyijwe cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, bigaragara nk’igitangaza ku babikurikiranira hafi benshi muri Sudani y’Epfo, kuko Dr. Mel, w’imyaka 47, yabonwaga nk’uzasimbura Kiir.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *