Imirwano ikomeye cyane guhera mu gitondo cyo kuwa gatatu, itariki 12 Ugushyingo 2025 yabereye muri Bukombo, mu midugudu ya Maruho, Machazo, Manyoni na Mudugudu, muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru agera kuri Kivu Morning Post, avuga ko iyo mirwano ikomeje kuva mu ntangiriro z’icyumweru mu midugudu itandukanye yo muri iyo gurupoma.
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye aho hantu kandi ibyo bice nta baturage bakibirimo. Nta rujya n’uruza rwagaragaraga ku muhanda Bukombo-Kitshanga kuva imirwano yatangira.
Umuturage waho yagize ati: “ Nibyo, imirwano yumvikanye kuva muri iki gitondo mu midugudu itandukanye ya Bukombo, aho akiri kumvikana n’ubu. Ntabwo ari uyu munsi gusa, bimaze kumenyerwa. Twe tuguma mu rugo kubera ko hano haratuje usibye mu baturanyi, nk’i Mudugudu, Maruho ndetse na Manyoni. Dutegereje kureba igikurikira,”
Nubwo ituze ryaje kugaruka mu midugudu imwe, ubwoba bwari bukiri kugaragara hagaragara n’urujya n’uruza rw’abarwanyi ba AFC/M23.
Ibindi bitero byavuzwe mu midugudu ya Kibunanwa na Busukura, aho bivugwa ko abarwanyi ba AFC/M23 bateye ibirindiro bya Wazalendo muri Gurupoma ya Mutanda.
Abaturage bataye ibyabo bahungiye ahitwa Bambo, Lusogha, Kashalir ana Kishishe.


