Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo rwakatiye Musonera Germain gufungwa imyaka 20, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside.
Mu mwaka ushize ubwo habaga amatora y’abadepite Musonera ari mu badepite umuryango RPF-Inkotanyi wari wahaye amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, gusa habura amasaha mbarwa ngo arahirane n’abandi biza kumenyekana ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo usibye imyaka 20 y’igifungo yakatiwe, urukiko rwanategetse ko yishyura indishyi ya Frw miliyoni 50 mu muryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musonera waburanishirijwe mu gace ka Ndiza mu yahoze ari Komine Nyabikenke yakoreye ibyaha yaregwaga, yaburanye ahakana ibyaha.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro ku barokotse zingana na Frw miliyoni 500.
Musonera mbere yo gufungwa yari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.
Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yabaye umuyobozi w’urubyiruko muri komini ya Nyabikenke mu gihe cya Jenoside, inshingano yihakanye.
Abamushinja bavuze ko yagize uruhare mu gutanga imbunda zakoreshejwe mu kwica Abatutsi bari bagambiriwe muri Jenoside, kandi ko na we yitwazaga imbunda muri Jenoside.
Musonera yireguye ko abamushinja nta bimenyetso bifatika bagaragaje, kandi icyizere yagiriwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu myaka yari ishize agahabwa imyanya ikomeye ari igihamya ko bari bazi ko nta kibi yakoze.


