Abiyitirira Fatakumavuta ufunzwe bakomeje kwiba abantu 

Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku izina rya Fatakumavuta, kuri ubu afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yagaragaje impungenge z’uko hari abantu bamwiyitirira bakaka amafaranga mu izina rye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibiganiro byerekeranye n’ubuhuza byatangijwe muri iryo gereza na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, Fatakumavuta yavuze ko ibyo bikorwa bimuhangayikishije cyane.

Yagize ati: “Hari abantu biyitirira izina ryanjye bakaka amafaranga, nyamara si njye kuko nta telefoni mfite. Abanzi bazi neza ko ndi muri gereza, bityo ntibakwiye kwishukwa.”

Yasabye abaturage kutizera ababashuka bavuga ko bakorana na we cyangwa ko ari we ubisaba, kuko ari ibikorwa by’ubwambuzi bushukana.

Fatakumavuta yavuze kandi ko azarangiza igihano cye mu Mata 2026, kandi ngo yiteguye kongera guhura n’abafana be kuko ababukumbuye cyane.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, aho nyuma y’iburanisha yahamijwe ibyaha birimo gukangisha gusebanya, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *