Umuraperi Riderman yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gufata ingamba zikomeye ku bantu bakomeje gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri internet. Avuga ko iki kibazo cyabaye icyorezo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abatarageza imyaka y’ubukure.
Mu kiganiro yagiranye na SK FM, Riderman yavuze ko hari abantu bakomeje gukangisha abandi ko bafite amashusho yabo y’urukozasoni kugira ngo babahatire gukora ibyo bifuza. Ahamagarira urubyiruko n’abandi bose gukora neza, bakirinda ibi bikorwa kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
Yagize ati: “Abantu bakunda gukangisha abandi bababwira ko bafite amavidewo yabo, nibamenye ko ari icyaha. Dusabe na RIB ko abo bantu bafashwe bahanwa bikomeye, ndetse niba bikenewe ibihano bikongezwa kugira ngo ibi bikorwa bicike burundu.”
Riderman kandi yahaye inama urubyiruko yo kwirinda kwifata amashusho y’urukozasoni, kuko ibyo bakora uyu munsi bishobora kubangiriza ejo hazaza. Yibukije ko internet itajya yibagirwa, bityo iyo amashusho ageze hanze ashobora kuzahora ahuzuye, ndetse n’abana babo bakazayabona.
Ibi Riderman abitangaje mu gihe imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ziherutse kuzamo impaka nyuma y’uko hasohowe amashusho agaragaramo Yampano n’umukobwa babana. Yampano yavuze ko uwashyize ayo mashusho hanze ari uwitwa Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo, bari barabanye mu 2024 ubwo yamufashaga mu bya muzika.
Nubwo ibi byamushenguye, Yampano yakomeje ibikorwa bye by’umuziki, ndetse aherutse gushyira hanze EP ye ya mbere yise “Inkanda Vibe.”


