Umunyabugeni ukora amashusho y’ibirangaza ukomoka muri Uganda, Raymond Kahuma, yatangaje ko yahombye miliyoni 12 Frw nyuma y’uko umushinga we wo gukora chapati nini kurusha izindi ku isi uhombye.
Kahuma, wifuzaga kwandikisha izina rye mu gitabo cya Guinness World Records, yakoreye imyiteguro yose muri Kenya, aho umushinga wamaze iminsi myinshi utegurwa, uhereye ku kubaka ahantu ho gutekeramo chapati ya y’ibiro 150, kugeza ku kuzana abateka b’inzobere mu gukora chapati.
Imyiteguro yari isobanutse, ariko ikosa rimwe ryahinduye byose ubusa.
Kugira ngo agere ku ntego ye, Kahuma: yakodesheje ubutaka bunini. Yahaye akazi itsinda ry’abubatsi ryubaka ibyuma n’ahantu hagari ho gutekera iyo capati. Yaguze ingano nini y’ifu yifashishijwe mu gutegura umutsima. Yazanye abatetsi babigize umwuga baturuka mu bice bitandukanye bya Kenya.
Yashyizeho ibikoresho bikomeye ndetse anafata amashusho y’urugendo rwose kugira ngo abisangize abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo ibyo byose byari bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga, hari igice kimwe cy’imirimo cyagize intege nke: guhindukiza chapati. Iyo chapati nini, ikirimo gutekwa, bagerageje kuyihindura ku rundi ruhande ariko uburemere bwayo ntibwabakundira, bituma itangira gucika no gutatana, bityo umushinga uhita uhagarara.
Kahuma, wari wateguye umushinga mu mibare yose neza, yavuze ko nubwo byarangiye nabi kandi bikamuhombya amafaranga menshi, yungutse uburambe n’amasomo aremereye ku bijyanye n’icukumbura, igenamigambi ry’igihe kirekire, n’imicungire y’ibikoresho bikomeye.
Ku mbuga nkoranyambaga, abamukurikirana bamugaragarije ishimwe n’inkunga, bamwibutsa ko “gutsindwa ari imwe mu nzira z’intsinzi.”
Uyu mushinga wasenyutse ni umwe mu mishinga ihenze kandi ikomeye Kahuma yigeze gukora, ariko akavuga ko bitamuca intege mu gushaka iyindi mishinga mishya yahindura uruganda rw’imbuga nkoranyambaga.
