Kigali: Uruhinja rwatewe amaraso rukiri mu nda ya nyina

Umwana wavutse nyuma yo gukorerwa Intra-Uterine Transfusion (IUT) (uburyo bwa muganga bwo guha umwana amaraso akiri mu nda ya nyina) ku bitaro bikuru bya CHUK ari mu buzima bwiza nyuma y’amezi abiri n’igice, nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2025.

Uyu murimo wo guha umwana amaraso akiri mu nda wakozwe ku gihe cy’ibyumweru 33 by’inda, ku mubyeyi wari ufite amateka yo gukuramo inda kubera ikibazo cyo kugira Rhesus negative sensitization – imiterere ituma umubiri w’umubyeyi ukora amaraso ateza intambara ku maraso y’umwana atwite, bikangiza uturemangingo tw’umwana bituma n’inda ivamo.

Iki gikorwa cy’ubuvuzi cyabaye bwa mbere gikorewe muri CHUK, kikaba cyatangajwe nk’intambwe ikomeye mu buvuzi bw’ababyeyi n’abana mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, ku wa 11 Ugushyingo, itsinda ry’abaganga ba Pediatric Surgery rya CHUK riyobowe na Dr. Edmond Ntaganda ryakoze neza Laparoscopic-Assisted Anoplasty ku mwana w’amezi umunani wari ufite ikibazo yavukanye cyo kubura inzira isanzwe y’amara n’umwobo w’ikibuno.

Ni ubwa mbere iyi operasyon itangajwe ko yakozwe hakoreshejwe uburyo bwa laparoscopy, butabangamira umwana cyane, kandi yakozwe nta bufasha bw’impuguke zo mu mahanga, bigaragaza ubushobozi bukomeje kwiyongera bw’abaganga b’Abanyarwanda.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *