Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byasinyanye amahame shingiro azafasha impande zombi kugera ku mahoro arambye.
Ni amahame yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza impande zombi.
Mu mezi umunani ashize ni bwo impande zombi zahurijwe mu biganiro n’ubwami bwa Qatar, mu rwego rwo gushyira iherezo mu ntambara zimaze imyaka ine zirwanira mu burasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’amahame shingiro yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatandatu, Kinshasa na AFC/M23 bagomba gukomeza ibiganiro bigomba kubera muri kimwe mu bihugu bya Afurika, kugeza igihe impande zombi zizagerera ku masezerano y’amahoro ya burundu.
Kuri ubu ingingo umunani ni zo impande zombi zimaze gusinyana kuva zitangiye ibiganiro.
Zirimo iyerekeye agahenge, aho AFC/M23 na Leta ya Congo bagomba kuganira ku guhagarika imirwano ndetse n’ibitero, byaba ibyo ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi.
Impande zombi kandi zigomba kuganira ku ngingo yerekeye kurekura imfungwa, aho iz’intambara zigomba kurekurwa buhoro buhoro hakurikijwe urutonde rwemejwe n’impande zombi.
Ingingo ya gatatu impande zombi zizaganiraho ijyanye no gucyura impunzi n’abavuye mu byabo, aho zigomba kumvikana uko zizacyurwa mu mutekano.
Indi ni ijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi, aho Kinshasa na AFC/M23 bazaganira ku gushyiraho uburyo bwo kwambura abarwanyi intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uriya mutwe.
Ingingo ya gatanu ni ijyanye n’imiyoborere y’igihugu no kwinjizwa muri politiki, aho impande zombi zigomba kuganira uko zizaganira ku buryo bamwe mu bayobozi ba AFC bashyirwa mu nzego z’igihugu bikagenzurwa n’inzego mpuzamahanga.
Indi ngingo ni ijyanye n’ubutabera bw’inzibacyuho n’ukuri, aho Leta ya RDC n’inyeshyamba bagomba kumvikana uko gushyiraho inzira yo gukusanya amakuru ku byakozwe bihonyora uburenganzira bwa muntu no gutekereza ku ngamba zo gutanga indishyi.
Ingingo ya karindwi ni irebana n’ubufatanye mu bukungu bwambukiranya imipaka, aho impande zombi zizaganira ku gushyiraho imihora y’ubucuruzi ndetse n’imishinga ihuriweho mu bice byegereye imipaka.
Iya nyuma yerekeye gushyiraho Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi zumvikanye, igizwe n’abahagarariye Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).


