bill_log-65871

Bill Ruzima wafatanwe urumogi yajyanwe kugororwa

Umuhanzi Bill Ruzima, uherutse gufatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge by’urumogi, yajyanywe mu kigo ngororamuco cyo mu Karere ka Huye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Ruzima yajyanywe mu kigo Huye Isange Rehabilitation Center kugira ngo yitabweho n’abaganga babashe kumufasha gukira ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Yavuze ati: “Nibyo koko, yajyanywe muri iki kigo kugira ngo yitabweho n’abaganga b’inzobere mu kuvura ibiyobyabwenge.”

Bill Ruzima yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura kuva ku wa 15 Ugushyingo 2025, aho yakekwagaho kunywa no gutunda urumogi. Akimara gufatwa, yemereye RIB ko amaze igihe akunze gukoresha uru rumogi guhera mu mwaka wa 2022.

Ruzima, watangiye kwamamara ari mu itsinda rya Yemba Voice, ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera ijwi rye n’uburyo yandika neza indirimbo. Aherutse kuva mu Budage aho yari amaze imyaka myinshi yiga, agaruka mu Rwanda agataramira abakunzi be mu gitaramo yakoreye mu kwezi kwa Nyakanga 2025.

Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka “Imana y’abakundana,” “Munda y’Isi,” n’izindi zatumye izina rye rikundwa mu muziki nyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *