IMG-20251119-WA0002

Icyo RGB ivuga ku mabwiriza yafashwe nk’agamije kunaniza amadini yashyizeho

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko amabwiriza agenga amadini rumaze igihe rwarashyizeho atagamije kuyananiza, ko ahubwo yashyizweho mu rwego rwo gusubiza ibibazo byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere.

Ku wa 7 Werurwe uyu mwaka ni bwo mu igazeti ya Leta hasohotse amabwiriza y’inyongera agenga amadini n’amatorero mu Rwanda, arimo ingingo isaba abashaka gushinga imiryango ishingiye ku myemerere kuba bafite inyubako yihariye igenewe gusengerwamo gusa, kandi bakabanza gukusanya imikono y’abaturage 1,000 mu gace bagiye gukoreramo.

Aya mabwiriza agisohoka bamwe mu banyamadini bagaragaje ko arimo ingingo zimwe zikakaye, ku buryo bizasaba ubufasha kugira ngo babashe kuyashyira mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo ubwo RGB yagezaga Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yongeye kubazwa kuri ariya mabwiriza bamwe bafashe nk’agamije kunaniza abifuza gushinga amadini.

Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko imibare y’imikono 1,000 RGB isaba abifuza gushinga amadini n’amatorero ari nk’amananiza, kuko n’ishyaka ridasabwa imikono ingana gutyo.

Ati: “Mu byo idini risabwa harimo kuba rifite imikono 1,000 y’abayoboke barisinyira. Ese idini cyangwa itorero ridafite abarisengeramo bangana batyo rivuze ko batasenga? Gusenga bisaba ko mwuzuza umubare 1000? No gushinga ishyaka ngira ngo ntabwo ari ko amategeko avuga, nkaba mbona mu by’ukuri iyi mibare iri hejuru, ari nk’amananiza, bibaye ari ko bimeze byakwigwaho bakoroherezwa kuko sinibwira ko iyi mibare yoroshye, kandi n’iyo yaboneka, yaboneka ku bashoboye gutera imbere kandi umuntu atera imbere yatangiriye hasi.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB yasubije ko, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasobanuye ko ariya mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gusubiza ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere, aho kuyinaniza.

Ati: “Aya mabwiriza ajya gushyirwaho ni amabwiriza y’inyongera yashyizweho kugira ngo asubize ibibazo byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere. Ni ibibazo n’abakuriye amadini n’amatorero na bo bemeranya ko bihari kandi bikeneye gufatirwa umwanzuro no kubonerwa ibisubizo.”

Dr. Uwicyeza yavuze ko mbere y’uko ariya mabwiriza ashyirwaho uru rwego rwabanje kuyakusanya no kuyashyira hanze rubifashijwemo n’abakuriye ayo madini n’amatorero, mu ihuriro ry’abafite amadini n’amatorero mu Rwanda, ndetse impande zombi zibanza kungurana ibitekerezo.

Yunzemo ati: “Ntabwo ari amabwiriza yaje yo kunaniza, ahubwo ni ugufasha imikorere myiza. Na bo babigizemo uruhare, ku buryo tutavuga ko hari abatangajwe n’icyo aya mabwiriza asaba.”

RGB kandi yasobanuye ko nk’ibwiriza ry’imikono 1,000 ryashyizweho mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amadini yiyomora ku yandi akajya guteza urujijo mu duce akoreramo.

Umuyobozi wayo atanga urugero yagize ati: “Hari nk’abantu bo mu dini ry’abadiventiste bashobora kuryiyomoraho, ariko bagakomeza bitirirwa iryo dini, bakagenda bakayobya ababagana. Iyi mikono ni iyo kugira ngo abatuye aho bakorera bamenye ibikorwa byaho ndetse n’abaje kuhakorera, ntabwo ari ukubananiza ni ukugira ngo dukuremo urwo rujijo, kugira ngo abantu batazajya bajyanwa mu nyigisho z’ubuyobe n’izindi zose zagiye zigaragara.”

Yavuze kandi ko imiryango ishingiye ku madini yagiye igaragaramo ibibazo bitandukanye birimo inyigisho z’ubuyobe, amacakubiri, uburiganya no gukorera mu nyubako zitujuje ubuzirangenge, ku buryo byagiye biteza akaga abaturage.

Yunzemo ko RGB ku bufatanye n’abanyamadini yamaze gushyiraho ingamba n’ubufasha bwo gufasha abantu kumva ariya mabwiriza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *