Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari. Mu rwego rw’umutekano ukomeje guhungabana, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, guverinoma yavuze ko 30% by’ingengo y’imari bizahabwa igisirikare n’inzego z’umutekano, aho bivugwa ko ibi bitigeze bibaho.
Judith Suminwa imbere y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yagize ati: “Guverinoma iyobowe n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu cyacu, ikomeje kwiyemeza rwose kugarura buri gice cy’ubutaka bw’igihugu cyaguye mu maboko y’abanzi.” Yasobanuye ko icyihutirwa ari uguha ingabo ibyo zikeneye, kongera ibikoresho, no kunoza ibijyanye no kwita ku basirikare.
Iyi gahunda iri mu mushinga mugari uzagera mu 2028, urimo imyitozo ya gisirikare, amahugurwa akomeye ku ngabo, abofisiye, na ba suzofisiye, ndetse n’abarimu n’abatoza ba gisirikare. Harimo kandi kubaka, gusubiza mu buryo, no gufata neza ibikorwa remezo bya gisirikare.
Uyu mushinga urimo kandi gahunda yo gukaza umurego mu bikorwa bya gisirikare byibasira imitwe yitwaje intwaro, ku bijyanye n’umutekano w’imbere nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Icyifuzo cyo guha umugabane w’inyongera inzego z’umutekano ntabwo ari gishyashya: kurinda igihugu, umutekano rusange, n’ubutabera bisanzwe byihariye 13.12% by’ingengo y’imari 2025, byiyongereyeho 25% ugereranije n’umwaka ushize.
Ariko uku kwiyongera ntikwari guhagije ku bayobozi ba Congo: Ngo amakimbirane akomeje akoreshwamo intwaro yagize uruhare runini mu kongera ingengo y’imari yo gutera inkunga ibikorwa bidasanzwe by’umutekano, mu gihe imirwano ikomeje nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje gutera imbere.


