20251120_204518

Perezida Kagame yagabiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar inka (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, amugabira inka z’Inyambo.

Emir wa Qatar ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka, “nk’ikimenyetso gikomoka ku muco nyarwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane ndetse n’umubano uri hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.”

Biteganyijwe ko ejo ku wa Gatanu Perezida Paul Kagame azakira mu biro bye Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bakagirana ibiganiro, ndetse byitezwe ko uruzinduko rw’uyu muyobozi rugomba gusiga u Rwanda na Qatar bisinyanye amasezerano mashya y’imikoranire.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye mu Nama y’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali.

Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti bafitanye
Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri 2022

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani asanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame n’u Rwanda
Inka z’Inyambo ni zo Perezida Kagame yahaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Kigali Convention Center yacanwe mu mabara y’ibendera rya Qatar mu rwego rwo guha ikaze Emir wayo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *