Tanzania yatanze icyizere cyo kurekura kontineri z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda zirenga 2000 zafatiriwe

Ubuyobozi bw’ibyambu bya Tanzania bwemeye kugirana ibiganiro n’abahagarariye abacuruzi bo mu Rwanda bafite kontineri z’ibicuruzwa byaheze muri Tanzania kubera icyorezo cya Covid-19 cyakumiriye urujya n’uruza hagati y’ibihugu, bigatuma amafaranga y’ububiko, gasutamo ndetse n’ibihano aba menshi cyane ku buryo hari impungenge z’uko byatezwa cyamunara.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rwandikiye ubuyobozi bw’ibyambu muri Tanzania (TPA) na Mombasa muri Kenya (KPA) amabaruwa atandukanye busaba gukurirwaho ibi bihano ariko bikaba ntacyo byari byaratanze. Ni mugihe Kenya yo kugeza ubu nta gisubizo yari yatanga ku busabe bwose yagejejweho bwo korohereza ibi bicuruzwa kuza mu Rwanda.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda mu ibaruwa yarwo yo ku wa 22 Kamena 2020 rwagaragaje inzitizi abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bagiye bahura na zo zishingiye ku cyorezo cya Covid-19, aho bagiye batinda kubona impapuro ziturutse ku batanga ibicuruzwa, amabwiriza mashya agenga imipaka ndetse n’imyigaragambyo y’abashoferi yabereye ahitwa Benako na Maraba.

Urugaga rusaba ko ibyo bicuruzwa byakurirwaho ibihano by’ubukererwe n’amafaranga y’ububiko acibwa buri kontineri ku munsi nk’uko byari byaremeranyijwe mu ngamba za EAC zo korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu. Ubuyobozi bw’ibyambu bya Mombasa na Tanzania byo byanze kubikora.

Ihuriro ry’abacuruzi n’abatanga serivisi mu Rwanda ryatangaje ko ubuyobozi bw’ibyambu bya Tanzania bwemeye kugirana naryo ibiganiro kandi bikaba biri kugenda neza, hakaba hazafatwa umwanzuro kuri iki kibazo mu mpera z’iki cyumweru nk’uko Chairman w’iri huriro, Akumuntu Joseph yabwiye KT Press.

Akumuntu Joseph yavuze Tanzania iri kugirana ibiganiro n’abacuruzi bo mu Rwanda mugihe Kenya yo igikomeje kwinangira kuko nta gisubizo yigeze itanga ku nzandiko zose zayandikiwe.

Ihuriro ry’abacuruzi mu Rwanda ritangaza ko gufatira kontineri zirenga 2000 ku byambu bya Kenya na Tanzania bizateza igihombo gikomeye ku bacuruzi n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mugihe byaba bitejwe mu cyamunara cyangwa ibindi bikangirika.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rutangaza ko kontineri zirenga 2000 arizo zaheze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania mu gihe i Mombasa muri Kenya hari kontineri 67 zuzuyemo ibicuruzwa byagombaga kuza mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *