Dorcas, umuramyi uririmbana n’umugabo we Papy Clever, yavuze ko atishimiye amagambo abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga bamunengera imyambarire ye.
Ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwijwe amashusho yabo bagiye kurira indege. Dorcas yari yambaye ipantalo arenzaho ijipo, ibintu byatumye abantu batanga ibitekerezo byinshi abandi babifata nk’ubuturage, abandi bavuga ko bidakwiye kuba umunyetorero.
Dorcas yavuze ko ibitekerezo yasomye byamukomerekeje, ariko ko muri byo yabonamo n’impamvu yo gushima Imana. Yasobanuriye abantu ko yambaye gutyo kubera imbeho, kuko ibihugu bajyamo bikunze kuba bikonje cyane.
Ati: “Natekereje nti nintambara ijipo gusa ndakonja. Noneho mbifatanya n’ipantalo.”
Yibukije ko no mu 2022 ubwo bajyaga i Burayi mu bitaramo, yari yambaye ipantalo n’ijipo kubera ubukonje. No muri Amerika, ubwo yambaye ikanzu gusa, abari kumwe bamubwiye ko imbeho ishobora kumugora mu ndege, bituma ahora yitegura neza.
Dorcas na Papy Clever kandi bavuze ko urugendo bari gukora ubu rugana mu Bushinwa rugamije ibikorwa by’ubucuruzi, atari ibitaramo.
Yongeyeho ko yabonye ubutumwa bwinshi bubaza impamvu yambaye ipantalo mu ijipo, harimo n’abatebya bavuga ko “umukobwa w’i Musanze” atari akwiriye kwambara nk’abanyamujyi.
Dorcas na Papy Clever basengera mu itorero rya ADEPR aho nta mugore wemerewe kwambara ipantalo ku karubanda akaba ari nayo mpamvu abafana bari bamuteye imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga.


