Gasogi United yabonye umusimbura wa Bukasa werekeje muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwemeje Cassa Mbungo André nk’umutoza wayo mushya, ugomba gusimbura Umukongomani, Guy Bukasa werekeje mu kipe ya Rayon Sports.

Cassa Mbungo uheruka gutoza ikipe ya Rayon Sports azungirizwa na Allain Kirasa bafatanyaga muri Gasogi United.

Mu muhango wo kwerekana aba batoza bombi wabereye ku biro bya Gasogi biherereye muri CHIC, Cassa Mbungo André yasinye umwaka umwe, akazatoza Gasogi United mu mwaka w’imikino 2020/21.

Umutoza Cassa yavuze ko yishimiye gusinyira Gasogi United yahamije ko ari ikipe nziza. Ati: “Gasogi ni ikipe nziza, umutoza wese yakwifuza kuzamo. Mu mwanya muto imaze mu cyiciro cya mbere n’ibigwi igenda yubaka, ni ukuri ndabyishimiye kandi n’umushinga w’igihe kirekire ifite nanjye ndaje ngo nshyireho itafari ryanjye ikomeze gukomera mu Rwanda no hanze mu gihe izaba ihageze.”

Yakomeje ati: “Urebe aho natoje hose, nusanga umurongo Gasogi United yaba irimo ntawurimo, naba mbeshye. Mfite icyizere ko muri Gasogi United hagiye kuba impinduka. Intego dufite ni ugushimisha Abanyarwanda by’umwihariko abafana ba Gasogi United.”

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United, yavuze ko kuzana aba bagabo bombi ari intangiriro y’ibindi bihe byiza muri Gasogi United.

Cassa Mbungo yaherukaga gutoza mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na AFC Léopards yo muri Kenya.

Uyu mutoza yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati y’1998 n’2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka w’2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008, Cassa yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka w’2011 kugera mu 2014 yatozaga AS Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati y’2015 n’2017, Cassa yasubiye muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *