Abanyarwanda 132 baherutse gutahuka baturutse mu gihugu cya Uganda, basoje itorero ‘Ingarukiramihigo’ bemeza ko ribasigiye isomo ryo gukunda igihugu no kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rufite aho kwirukira mu mahanga.
Abenshi mu bari batunzwe no gukora imirimo y’amaboko mu gihugu cya Uganda,bavuga ko babashije kubona ko u Rwanda rufite byinshi umuntu yakabyaje umusaruro aho kwirukira mu bihugu by’amahanga bibacunaguza.
Izi ntore zivuga ko amahugurwa zahawe ari ingirakamaro ndetse ko zigiye kubyaza umusaruro amahirwe nk’aya u Rwanda ruha abaturage barwo. Niyitegeka Fraterne, umwe muri aba yagize ati”Ubu twiteguye gukorera hamwe n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu cyacu”.
Mu muhango wo gusoza iri torero ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko abahawe amahugurwa bigiyemo byinshi ndetse ko iyi gahunda izabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.
Muri izi ntore,harimo abanyarwanda batahutse kuwa 08 no kuwa 09 Kamena 2020, bakaba bafatiraga amasomo yo gukunda igihugu n’ibindi biganiro bahabwaga mu karere ka Burera,i Nkumba, ahasanzwe hatangirwa amasomo nk’aya.
Intore zari muri iri torero ridasanzwe uko ari 132,zatahutse zinyuze ku mipaka ya Kagitumba na Cyanika,zikaba zigiye gusubizwa mu miryango yazo.


