Perezida Paul Kagame yemeje ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze igihe akorana n’abarimo umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda mu kubaka FDLR, kugira ngo ihungabanye umutekano w’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yemeje aya makuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, mu kiganiro yahaye abanyamakuru.
Yavuze ko u Rwanda rwamenye amakuru y’uko Tshisekedi ahuriye n’umuryango wa Habyarimana mu mugambi wo kubaka FDLR, ndetse ko unarimo abandi bantu benshi bahunze igihugu barimo n’abahoze ari abayobozi.
Ati: “Hambere aha, mu myaka cyangwa amezi, twamenye ko umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bantu bahunze hano batuye i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe bakora kuri iyi gahunda ya FDLR, ndetse barinjijwe, baterwa inkunga y’amafaranga. Bamaze igihe bakora ibintu byinshi ku mabwiriza ya Perezida wa RDC we ubwe.”
“Twarakurikiranye, tubona inzinduko nyinshi basuyemo Guverinoma ya RDC i Kinshasa, hanyuma tunakurikirana ibikorwa bagizemo uruhare, yemwe harimo n’abari abayobozi ba Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize nanone kubera kugira aho bahurira na FDLR cyangwa ibindi bikorwa byo kubangamira ubusugire no gushyira hasi Guverinoma.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na bimwe mu bihugu by’i Burayi bifatanyije n’umuryango wa Habyarimana nk’umugore we Agathe Kanziga na Leta ya Kinshasa, bigaragaza ishusho nyayo y’uko ikibazo cy’uriya mutwe giteye ndetse n’aho uhurira n’ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Kagame yemeje iriya mikoranire, mu gihe amakuru avuga ko Tshisekedi na Jean-Luc Habyarimana bateganya guha FDLR ibikoresho bihagije, bayifashe kubona abarwanyi bashya, kandi ihabwe ubuyobozi bushya; ndetse ko uriya muhungu wa Habyarimana azaba ari we uyiyoboye.
Umwe mu bantu ba hafi y’ibiro bya Tshisekedi kandi aheruka gutangaza ko uriya mugambi unarimo abanyamuryango b’ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’iyiyita ‘Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro’ iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.
Bivugwa ko Tshisekedi ateganya inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, izahuza abantu bo mu mitwe y’iterabwoba biyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.
Kugira ngo iyi nama ishoboke, Leta ya RDC iteganya gushakira aba Banyarwanda inyandiko z’inzira binyuze muri Ambasade yayo muri Afurika y’Epfo.
Mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka, abagize iyi mitwe y’iterabwoba bahuriye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, inama iyoborwa na Jean-Luc wayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga ry’iyakure kubera impungenge z’umutekano we.
Iyi nama yaganiriwemo ingigo yo gushaka abanyamuryango bashya no gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gushyigikira ‘ihuriro rikomeye rya gisirikare’.
Tshisekedi ngo abona ko Jean-Luc ari we muntu wayobora iri huriro, hashingiwe ku mateka afite nk’umwana w’uwayoboye u Rwanda ndetse agahamya ko ari we washobora guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bacitsemo ibice, akaba yahuza Abanyarwanda baba mu mahanga na FDLR.


