IMG-20251128-WA0085

Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza yatanze Mutuelle 300 ku muryango itishoboye

Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza, uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku batishoboye 300 bo mu Karere ka Kamonyi. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, kibera mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.

Rev. Ganza, uyobora Abanyarwanda batuye mu gace kamwe k’Umujyi wa New York, yageze mu Rwanda ku wa 17 Ugushyingo 2025 aje mu bikorwa bitandukanye birimo no gushyigikira umuramyi Richard Nick Ngendahayo utegura igitaramo muri BK Arena.

Avuga ko kwishyurira abaturage Mutuelle ari uburyo bwo gufasha abatishoboye kubona serivisi z’ubuvuzi, ndetse no gukorana n’inzego z’ibanze mu guteza imbere gahunda zireba imibereho myiza y’abaturage. Uyu mushumba washinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kwitabira ibikorwa bifasha igihugu.

Yagize ati: “Dushishikariza Abanyarwanda baba hanze kumva ko igihugu kibakeneye, ubumenyi n’imbaraga zabo. N’ikintu gito ushoboye cyafasha Umunyarwanda uri kuzamuka.”

Yongeyeho ko gutanga atari ukubera kugira byinshi, ahubwo ari umutima usanzwe no kugira urukundo, kuko “nta buzima burusha ubundi agaciro.”

Tuyisenge Ezeckiel, umwe mu baturage bishyuriwe Mituweli, yavuze ko byamushimishije cyane kuko we n’umuryango we batari babasha kuyigura.

Ati: “Turishimye cyane kuko twari abaturage benshi badafite Mutuelle. Kuri njye aramfashije cyane kuko nari ntarayigura, kandi nahoranaga ubwoba ko narwara cyangwa nkarwaza abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yashimiye Rev. Ganza ku gikorwa cye, avuga ko ubwisungane mu kwivuza ari ingenzi ku mibereho y’umuturage.

Yagize ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni ikintu Umunyarwanda wese akeneye, kuko ubuzima bw’ingenzi buba mu kwivuza. Turamushimira ko yahisemo gufasha mu kwishyurira abaturage Mituweli.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko bukomeje urugendo rwo kwikura mu bukene, bukangurira abaturage gushakisha ibisubizo bihamye kugira ngo nabo bazabashe gufasha abandi bakeneye ubufasha mu bihe bizaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *