Umwaka w’2020 waratunguranye cyane uwugereranyije n’uko abantu bari bawiteze mu myaka yawubanjirije. Gutungurana kwawo gushingiye ku cyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa mu ntangiriro zawo bikarangira gisakaye ku Isi yose. Hafashwe ingamba zo guhangana nacyo zirimo no guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, harimo n’imyidagaduro ari nayo tugiye kugarukaho.
Bikiri mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa by’imyidagaduro byarakozwe, cyane ko icyorezo cyari kitari cyagera mu karere u Rwanda ruherereyemo no mu gihugu muri rusange ngo gahunda ya Guma Mu Rugo ishyirweho mu rwego rwo kwirinda kugikwirakwiza. Ibi bivuze ko ibikorwa byinshi byaranze imyidagaduro muri uyu mwaka ari ibyabaye mu mezi abiri ya mbere yawo mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda tariki 14 ya Werurwe 2020, iby’ingenzi muri byo akaba ari byo tugarukaho.
Tariki ya 1 Mutarama 2020 ubwo Abanyarwanda n’Isi yose yizihizaga intangiro z’umwaka mushya, mu nyubako ya Kigali Arena hari hateraniye abantu bagera ku 5000 mu gitaramo cya East African Party aho basusurukijwe na Mugisha Benjamin (The Ben) wari uhari nk’umuhanzi w’imena.
Tariki ya 2 Gashyantare mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari hakoraniye imbaga yari yaje gususuruswa n’umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi afashijwe n’abandi nka Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi. Iki gitaramo cyiswe ‘Israel Mbonyi Live Concert’ nicyo cya mbere uyu muhanzi yari akoreye i Huye.
Ku wa 14 Gashyantare, umuhanzi Rugamba Yverry yanditse amateka amurika alubumu ye ya mbere yise ‘Love you More’ nyuma y’imyaka irenga 10 yari amaze mu muziki. Ni igitaramo cyabereye Camp Kigali cyitabirwa ku rugero rushimishije n’ubwo gisa n’icyari cyahuriranye n’icya Christopher cyari cyabereye muri Kigali Convention Center ndetse n’icya Kassav cyari ku munsi ukurikira.
Ku wa 15 Gashyantare, itsinda rifite amateka akomeye ku Isi mu njyana ya Zouk rya Kassav ryakoreye igitaramo cy’amateka mu Rwanda, igitaramo cyitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi muri Kigali Arena barimo na Jeannette Kagame.
Tariki ya 22 Gashyantare ibihumbi by’abantu byaraye mu nyubako y’Umuryango FPR i Rusororo aho bari babukereye baje kwirebera igikorwa cyo gutora nyampinga urusha abandi ubwiza, ubwenge n’umuco, Miss Rwanda 2020. Mu bakobwa 20 bahataniraga iri kamba, ryaje kwambikwa Nishimwe Naomie, akurikirwa n’ibisonga bye bibiri Umwiza Phionah na Umutesi Denise abandi bambikwa amakamba atandukanye nka Miss Popularity, Miss Photogenic n’ayandi.
Miss Naomie kandi yavugishije benshi nyuma y’uko amaze kwegukana ikamba ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kigasohora amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2019, bigatungurana Naomie yarabonye amanota 13/73 yatumye benshi bavuga ko atari akwiye ikamba.
Hagati ya 23 kugeza 29 Gashyantare kandi mu bice bitandukanye by’igihugu habereye ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Concert’ byabaga biherekeje irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya 12. Bikaba byari biyobowe n’abahanzi nka The Ben, Bruce Melodie, Knowless, Bull Dogg n’abandi.
Kuwa 28 Gashyantare muri Camp Kigali habereye igitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo umuhanzi Joe Boy n’abandi b’Abanyarwanda nka Davis D na Niyo Bosco.
Ibyamamare muri Muzika Nyarwanda byabuze ubuzima muri aya mezi atandatu
Ku itariki 17 Gashyantare 2020 ni bwo hatangajwe urupfu rutunguranye rw’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuye akoresheje ishuka aho yari afungiye muri kasho nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Kizito yapfuye amaze iminsi afashwe ashaka gutoroka igihugu bityo ubugenzacyaha bukaba bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gushaka kwambuka umupaka mu buryo bugakurikije amategeko ndetse na ruswa yari yashatse gutanga ubwo yafatirwaa mu karere ka Nyaruguru.
Ku wa 5 Mata 2020 habonetse inkuru y’incamugongo yaturutse mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ivuga ko DJ Miller yitabye Imana azize indwara ya stroke. Urupfu rwa DJ Miller rwasize icyuho muri muzika nyarwanda ku buryo atazapfa kwibagirana mu mitima y’abantu bakurikirana imyidagaduro.
Covid-19 yageze mu Rwanda hafatwa izindi ngamba, imyidagaduro yimurirwa ku mbuga nkoranyambaga
Ku itariki ya 8 Werurwe, icyorezo cyari kimaze gusatira u Rwanda kuko cyari kimaze kugera muri bimwe mu bihugu byo mu karere nka Kenya. Ibi byatumye Leta y’u Rwanda itangira gufata ingamba zikomeye zo kwirinda zirimo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi harimo n’ibitaramo.
Ku ikubitiro kuri iyi tariki hari hateganyijwe ibitaramo birimo ikiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ cyari cyateguwe n’abafatanyabikorwa barimo Bwiza Media, kigamije gushimira umuhanzi Cecille Kayirebwa nk’umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Kimwe n’Ikindi cyari cyahawe izina rya Each One Reach One’ cyari guhuza abahanzi Gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abandi, ibi bitaramo byose byahagaritswe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Kuri ubu Isi yageze mu bihe by’umuvuduko w’iterambere rirangwa no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga. Ubu nibwo buryo abahanzi batandukanye bahise bayoboka gukoresha aho bahise bimurira ibitaramo kuri murandasi nyuma y’uko ibitaramo byo guhuza abantu bihagaritswe bakanasabwa kuguma mu rugo.
Kugeza ubu bamwe mu bahanzi bari kubyaza umusaruro imbuga nka Youtube na Instagram bakanyuzaho ibitaramo byabo abakunzi babo bakabakurikiraho bari mu rugo, bidasabye ko hagira uhura n’undi.
Abahanzi batangiye gukoresha izi mbuga kandi bemeza ko byabafashije gukomeza kubona amafaranga ababeshaho ndetse n’imishinga yabo ntisubire inyuma cyane.
Bamwe mu bahanzi bamaze gukora ibitaramo muri ubu buryo harimo Tom Close, The Ben, Tuff Gang n’ubwo icyabo cyahagaritswe kigeze hagati kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri iyi minsi kandi ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye za RBA hari kunyuraho ibitaramo by’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival biri kuba buri mpera z’icyumweru, umuhanzi umwe agataramira abamukurikiye bibereye mu rugo.


