Iyi ni yo Komite nshya y'urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga mu gihugu

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye gusaba impinduka ku itegeko rigena igihembo cyabo

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye gusaba ko itegeko rigena igihembo bahabwa mu irangizwa ry’imanza rihinduka, rikajyana n’igihe.

Batanze ubwo busabe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, mu nama y’Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabereye i Kigali. Ni inama yasize batoye inzego shya zigomba kubayobora.

Ubusabe bw’uko itegeko rigena igihembo gihabwa Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bukunze kugaragara kenshi mu nama ibahuza na Minisiteri y’Ubutabera.

Ubu busabe bwongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatanu, ndetse buri no mu byo bahaye Komite nshya yabo ho umukoro.

Bimwe mu byo bongeye kugaragaza ko bikeneye amavugurura, harimo umushahara bavuga ko utajyanye n’igihe ndetse no kuba bashyirirwaho itegeko rijyanye no kurangiza imanza ryihariye, kubera ko irisanzweho harimo ingingo zivuguruzanya rimwe na rimwe kuzishyira mu bikorwa bigateza urujijo.

Iteka rya Minisitiri rigena igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rikoreshwa mu Rwanda, kugeza ubu ni iryo muri 2017.

Iri teka riteganya ko igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ufashije abantu kwemeza inyandiko y’irangizwa ry’urubanza hagati yabo ku neza ari Frw 20,000 yishyurwa n’uwamusabye serivisi.

Iteka riteganya kandi ko igihembo cyo kwishyuza umwenda ku gahato binyuze mu cyamunara gikorwa hashingiwe ku nshingano ishingiye ku masezerano, ku mategeko cyangwa ku cyemezo cy’urukiko, icy’ubuyobozi cyangwa indi nyandiko mpesha kingana na 5% y’agaciro k’ibyishyuzwa.

Igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ukoze igikorwa kitagaragaza agaciro harangizwa ku gahato icyemezo cy’urukiko cyangwa inyandikompesha, cyo ntikirenza Frw miliyoni 1.

Umwe mu bahesha b’inkiko witwa Me Nyamutari Innocent, asanga itegeko rigena igihembo cy’abahesha binkiko rikwiye guhinduka rikajyana n’igihe.

Ati: “Igihembo cy’abahesha b’inkiko haracyarimo ikibazo. Iteka rya Minisitiri rigena igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rikoreshwa mu Rwanda, kugeza ubu ni iryo muri 2017, uko ikintu cyaguraga muri uyu mwaka siko kigura ubu kimaze kwikuba nka gatatu, nkaba numva iteka ry’igihembo ryavugururwa.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Kwegereza Serivisi z’Ubutabera Abaturage, Gahongayire Mariam, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi barimo gushaka uko cyakemuka.

Ati: “Icyo kirazwi muri Minisiteri y’Ubutabera, urabona ko itegeko rimaze imyaka irenga 10, ririya tegeko rero hari gahunda yo kurivugurura kuko hari ingingo zirimo zitakijyanye n’igihe. Riraza kuvugururwa mu igihe kidatinze.”

Amatora y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabaye, yasize Me Niyonkuru Jean Aimé yongeye gutorerwa kuba Perezida w’urugaga, yungirizwa na Me Munezero Marice na ho Irambona Laure Marie Florence atorerwa kuba umubitsi w’urugaga.

Hatowe kandi abahesha b’inkiko bane bahagararira abandi.

Me Niyonkuru yongeye gutorerwa kuyobora urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda
Iyi ni yo Komite nshya y’urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *