Kwibohora26: Incyuro na guverinoma itonesha mu mpamvu zatumye urugamba rutangizwa

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zirimo incyuro z’abanyamahanga ndetse no guca Guverinoma yasumbanyaga Abanyarwanda, itsikamira bamwe igatonesha abandi.

Uru rugamba rwamaze imyaka 4 kuko rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 rurangira tariki 4 Nyakanga 1994 ari na bwo hanahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Lt(Rtd) Joseph Sabena uyobora umuryango uhuza abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu yagiranye na Flash TV ku wa 28 Kamena 2020, yakomoje ku ncyuro izari impunzi z’Abanyarwanda zahuraga na zo mu mahanga ndetse no kuba ababyeyi barahoraga bifuza kugaruka mu rwababyaye.

Muri icyo kiganiro cyibanze cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kubohora igihugu, Lt. Sabena yagize ati: “Ababyeyi bacu bakomeje kudukundisha u Rwanda kuko iyo habaga hari nk’ikintu cyiza kibaye wumvaga bagira bati ’iyo biba turi iwacu i Rwanda, bahoraga bifuza gutaha”. Ati “Ikindi navuga,….burya amahanga arahanda, twaryaga incyuro mu mahanga, uwaduhezaga hanze na we yitwazaga ko afite igisirikare”.

Inararibonye muri politiki y’u Rwanda, Tito Rutaremera mu kiganiro yagiranye na Igihe tariki ya 4 Nyakanga 2020, yavuze ko urugamba rwo kwibohora rwari rufite impamvu aho ngo impamvu nyamukuru yari ugukuraho ingoma y’igitugu yari iyoboye u Rwanda. Yagize ati: “Tariki ya 01 Ukwakira 1990 i saa tanu ni bwo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu, imyaka 30 irashize, impamvu nyamukuru yari iyo kubohora Igihugu ingoma y’igitugu.”

Rutaremara avuga ko impamvu zinyuranye zatumye abasore n’inkumi b’Inkotanyi bahagurukira kubohora Igihugu cyababyaye, dore ko abatari bake bari barahejejwe ishyanga, ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse, ubukene mu banyarwanda bwari bwarabaye nka karande, nta kwishyira ukizana mu banyarwanda kwari guhari, ruswa yari yaramunze igihugu, imibereho y’Abanyarwanda yari yarazahaye, amacakubiri n’irondakoko byari byarazonze ingoma yariho, ivangura mu banyarwanda, impunzi z’Abanyarwanda hirya no hino mu mahanga, nta bwigenge nta n’ubwisanzure.

Yagize ati: “Kugira ngo ibyo byose bigerweho, byari ngombwa ko habaho urugamba rw’amasasu kuko urwa dipolomasi rwari rwaranze, ni bwo abasore n’inkumi b’Inkotanyi bahagurukanye ibakwe biyemeza gutabarira u Rwanda.”

Rutaremara akomeza avuga ko intego Inkotanyi zari zifite mu myaka ine yari igezweho kuko yari iyo gukuraho ingoma y’igitugu zikayobora u Rwanda n’Abanyarwanda, ariko ngo zanahuye n’irindi hurizo rya Jenoside yateguwe n’iyo ngoma nyine, ngo nabwo Inkotanyi ntizarebereye gusa kuko zafashe iya mbere mu gutabara abicwaga mu gihe amahanga yo yarebereraga gusa ntagire icyo akora.

Uruhare rw’urubyiruko muri iki gihe

Ingabire Marie Immaculée muri iki kiganiro cyarimo Lt. Sabena, yakomoje kuri bimwe mu bikiboshye u Rwanda, urubyiruko ruriho ubu rukwiye kugiramo uruhare mu kwibohora nyakuri kuko rufite abaruciriye intango. Mu byo yavuze harimo imitwe irwanya u Rwanda, ubushomeri mu rubyiruko, ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu,avuga ko habayeho kwibeshya ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bituma urubyiruko rugira uburere bubi ndetse n’ababyeyi baradohoka.

Yagize ati: “Iyo usubiye mu mibare y’abangavu uyu munsi barimo kubyara ugira ubwoba, iyo ugiye mu tubari turi mu mujyi wa Kigali usanga ari urubyiruko rwibereyemo, mu biyobyabwenge ni bo barimo, uburere bw’umwana uyu munsi sinzi ubushinzwe.

“Twagiye mu kintu cyo kwitiranya uburenganzira! Kwambara ubusa ngo ni uburenganzira, jyewe ubwo turi mu kintu cyo kwibohora navuga nti ’toza umwana kumenya ko uru Rwanda rumukene” Ati”Urubyiruko rw’abazungu turimo kwigana, bo ntabwo bafite imitwe y’iterabwoba ituruka iyo za Burundi, Uganda na hehe, nta n’ubwo bafite ikibazo cy’ibiza nk’ibyo tubona!”

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka,abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *