Esipanye: Umunyapolitiki yagaragaye mu nama ya ‘video conference’ yoga yambaye ubusa buriburi

Umugabo w’umunyapolitiki mu gihugu cya Esipanye, Bernardo Bustillo yagaragaye mu mashusho yoga ubwo hakorwaga inama mu buryo bw’amashusho, yahuzaga abayobozi, abanyamakuru n’abaturage.

Mu nama yari yatangiye saa mbiri z’igitondo ubwo yari igeze ku isaha yayo ya gatanu, Bernardo usanzwe ari Umunyamabanga wihariye w’ishyaka “Spanish Socialist Workers” yibutse ko atabona umwanya wo koga no kugera ku kandi kazi k’ibiraka asanzwe akora ko kwigisha.

Mu rwego rwo gukora izindi gahunda kandi anakurikiye inama, yajyanye laptop ye mu rwogero ahisha ishusho ye ngo akomeze kumva ibivugirwa mu nama atagaragara, gusa yibagiwe ko abayobozi bakoranaga inama, abanyamakuru ndetse n’abaturage bari bayikurikiraniye kuri Televiziyo bari bukomeze kubona amashusho ye yoga.

Abari mu nama batunguwe no kumva urusaku rw’amazi maze amashusho ya Bustillo atangira kugaragara ahagana hasi ku nsakazamashusho, yoga ntacyo yitayeho kuko we yibwiraga ko ari kumva ibivugwa ariko batamureba.

Mbere y’uko Meya w’Umujyi ahagarika iyi nama, humvikana amajwi y’umuntu wasabaga ko hagira uhamagara Bustillo akamumenyesha ko ari kugaragara ubwambure imbere y’imbaga y’abari bakurikiye inama.

Ibya Bustillo bikimara kujya ku karubanda, yahise yandika yegura mu nshingano yari afite mu ishyaka rya Spanish Socialist Workers.

Mu nyandiko Bustillo yanditse asezera ku mirimo ye, yasabye imbabazi uwaba yababajwe n’aya mashusho ariko avuga ko ku giti cye ntacyo yishinja. Yagize ati: “Njye ubwanjye ndumva ntacyo nicuza kubera ariya mashusho kuko ibyabaye nageragezaga gukomeza gukurikira inama kugeza ku munota wa nyuma, aho batanga ibitekerezo babaza n’ibibazo”. Akomeza ati: “Njye numva ko nta tegeko nishe cyangwa abo nandagaje, uretse ikosa nakoze nkibeshya ko navanyeho camera”.

Yakomeje avuga ko ibibaye atari we wa mbere bibayeho ngo kuko mu mezi ashize aho ubu buryo bushyiriwemo imbaraga, abantu benshi bagiye bagaragara bakora ibyo batagakoze kandi ari ukwibeshya bisanzwe.

Bustillo yasoje itangazo rye agira ati: “Ndashima abaturage bose, ari abari muri politiki n’abatayirimo, abo mu ishyaka ryanjye n’abo mu mashyaka tutavuga rumwe, buri wese wampamagaye cyangwa uwanyoherereje ubutumwa anyirutiza gukomera no kwitwara neza mu bihe nk’ibi”

Ibihugu by’inshi ndetse n’ibigo byahisemo inzira yo gukora inama mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma y’uko ibihugu byinshi bisohoye amabwiriza abuza abantu guhurira mu ruhame nk’imwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya coronavirus cyugarije Isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *