Amakuru ava mu Burundi aravuga ko ingabo zacyo zatsindiwe mu mirwano zari zihanganiyemo na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bishize, zatangiye gucyurwa zinyujijwe mu kiyaga cya Tanganyika.
SOS Médias Burundi ivuga ko hari abatangabuhamya benshi bayihamirije ko abo basirikare bahoze mu Mujyi wa Uvira mbere yuko wigarurirwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ijoro ryo ku ya 09 rishyira ku ya 10 Ukuboza batangiye gucyurwa rwihishwa.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, hari ubwato bwaturutse mu gice cy’Ikiyaga cya Tanganyika mu duce twa Baraka na Mboko bugaparikwa ku cyambu cya gisirikare cya Rumonge mu Burundi.
Bivugwa kandi ko kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, amakamyo arenga atandatu yari ahagaze hagati y’icyambu cya Rumonge n’ibirindiro by’ingabo za gisirikare, yatwaye abasirikare b’u Burundi akaberekeza i Bujumbura.
Amakuru avuga ko aba basirikare bagaragaza imbaraga nke cyane, nk’abashonje ndetse bananiwe, icyakora umubare nyawo w’abasirikare b’u Burundi bagomba gucyurwa bavuye muri biriya bice byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nturamenyekana.
U Burundi bwatangiye gucyura abo basirikare rwihishwa, mu gihe umutwe wa AFC/M23 wari waremereye Leta y’iki gihugu ko witeguye guha inzira abasirikare bacyo bari baraheze muri RDC bagasubira iwabo.
Abasirikare bacyuwe muri iki cyumweru bariyongera ku bandi barenga 1,000 bari hamwe n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR binjiye mu Burundi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yo guca mu Cibitoke.
Aba na bo amakuru avuga ko bari i Bujumbura aho bakiririwe.
Kugeza ubu Leta y’u Burundi ntacyo iravuga ku icyurwa ry’aba basirikare, gusa amakuru avuga ko abenshi bacyurwa nijoro kandi bacungiwe umutekano mu buryo bukomeye.


