Ikigo gikora kikanacuruza moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zizwi nka Spiro, cyatangaje ko giteganya guha abamotari bose amahugurwa yerekeye imikoreshereze ya ziriya moto, nk’uburyo bwo gukemura ibibazo bya hato na hato bikunze kuzivugwaho.
Ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza, mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabereye ku gicaro gikuru cy’uru ruganda giherereye i Masoro mu karere ka Gasabo.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’igihe abamotari batwara moto za Spiro binubira ko ziriya moto zikunze kugira ibibazo bya hato na hato bituma zikora impanuka.
Ni imbogamizi ba nyiri urwo ruganda bakunze gutera utwatsi, bo bakavuga ko impanuka zikunze kuvugwa kuri ziriya moto ziterwa n’ubumenyi buke bw’abazitwara.
Umuyobozi ukuriye ubucuruzi muri Spiro, Ngabire Shanton, yabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaye iki kigo kigiye gutangira guhugura abamotari, baba abatwara moto zacyo n’abatwara izindi moto.
Yagize ati: “Turi mu mikoranire n’inzego zitandukanye kugira ngo dutangire gutanga ayo mahugurwa, turi kureba nk’ubu ngubu bafite ikipe y’umupira w’amaguru bagenda bakina. Rero turi kureba buryo ki twajya tubahuriza hamwe muri bya bikorwa by’abamotari, noneho tukabaha amahugurwa, atari ku bantu batwara Spiro gusa, ahubwo ku bamotari bose muri rusange. Amahugurwa tugiye gutanga ni amahugurwa ari rusange, kugira ngo [umumotari] naramuka avuye kuri ya yindi akajya kuri Spiro atazigera agira ibibazo akavuga ko atahuguwe.”
Ngabire yavuze ko ibikorwa bijyanye n’aya mahugurwa bizatangirana n’umwaka utaha wa 2026, kandi bikazabera mu gihugu hose.
Mu myaka ibiri n’igice ishize ni bwo ikigo Spiro cyatangiye gukorera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wacyo, Arunkumar Bhandari, yabwiye abanyamakuru ko kimaze gushyiraho sitasiyo zigera kuri 700 zo gusimbuza batiri mu turere 30 tugize u Rwanda, mu gihe moto zibarirwa mu 16,000 ari zo kimaze gushyira ku isoko.







