1766045908503

Icyo Yampano avuga ku ifungwa ry’abasakaje amashusho y’urukozasoni ye

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano yatangaje ko nubwo yakiriye neza icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, atishimira kuba hari abantu bafunzwe by’agateganyo kubera ikibazo kimureba.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, urwo rukiko rutegetse ko Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor) na Ishimwe Patrick (Pazzo Man) bafungwa iminsi 30 by’agateganyo, mu gihe Kalisa John (K John) we yakomeje gukurikiranwa adafunzwe.

Icyemezo cy’urukiko gifitanye isano n’iperereza ku byaha byo gusakaza amashusho y’ubwambure agaragaza Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro yagiranye na GodFather, Yampano yavuze ko nubwo ashimira inzego z’ubutabera, adafata ifungwa ry’abandi nk’ikintu cyo kwishimira.

Yagize ati, “Si byiza kwishimira ko mugenzi wawe afunzwe, ariko nanone si byiza kwishimira ko ubuzima bwite bwa mugenzi wawe busakazwa ku mbuga nkoranyambaga. Byombi ni ibintu bibabaje.”

Yasobanuye ko mu bantu bose bari muri dosiye, atari bose yatangiye ikirego agamije ko bafungwa. Yavuze ko K John yamushyize mu kirego kugira ngo abe umuhamya, naho Pazzo Man akaba ari we yatangiye ikirego ku buryo bwihariye, abandi akabashyiramo mu rwego rwo gusobanura neza uko byagenze.

Yampano yavuze ko yashyikirije ikirego inzego zibishinzwe muri Gicurasi 2025, nyuma yo kubona ko amashusho ye n’umukunzi we yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yasobanuye ko yongeye kugaruka kuri Djihad bitewe n’uko bigeze guhura i Nyamirambo, akamubwira ko agomba guha amafaranga Pazzo Man, bitabaye ibyo akagira ingaruka.

Yongeyeho ko Pazzo Man yakwirakwije inkuru zivuga ko Yampano amufitiye ideni, agamije gushaka abantu benshi bamufasha gusakaza ayo mashusho.

Uyu muhanzi yavuze ko we na Pazzo Man bari barakoranye mu gihe cy’amezi arindwi, Pazzo Man akaba yari umujyanama we akanamufasha mu gufata amashusho yajyaga ku mbuga nkoranyambaga. Yanavuze ko ari we wafashe icyemezo cyo kubana na Pazzo Man mu nzu imwe, anamugenera 10% by’amafaranga yavaga mu bikorwa by’ubuhanzi.

Yampano yasobanuye ko ari we wishyuraga inzu babagamo, kandi ko Pazzo Man nta kindi yagiragaho uruhare mu rugendo rwe rw’umuziki uretse gufata amashusho.

Yavuze ko nyuma ya Mutarama 2025, yahuye n’ihungabana rikomeye bitewe n’uko yamamaye bitunguranye, bimutera guhitamo kwitandukanya na Pazzo Man no gufata icyemezo cyo gushinga urugo.

Yemeje ko yahaye Pazzo Man amafaranga ibihumbi 500 Frw ngo ave mu nzu, amuha 300,000 Frw ako kanya, asigaye akazayamuha nyuma y’indi mirimo.

Yampano yashimangiye ko icy’ingenzi kuri we ari ukubona ukuri no kurindwa k’ubuzima bwe bwite, avuga ko nubwo hari abafunzwe, atabifata nk’intsinzi ahubwo nk’ingaruka z’ibikorwa bitari bikwiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *