G8deUO4XMAAOvgJ

Bugesera: Lt. Col. Simon Kabera yaganirije abakora mu buvuzi bari mu mwiherero

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, kuri uyu wa Kane yatanze ikiganiro ku bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho bagera ku ijana na makumyabiri bari mu mwiherero, ashimangira isano rikomeye riri hagati y’umutekano w’igihugu, ubuzima rusange bw’abaturage n’ubushobozi bw’igihugu bwo kwiyubaka.

Uyu mwiherero w’iminsi itanu w’abakozi bari mu nzego z’ubuzima, uri kubera mu Ishuri  rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, mu Karere ka Bugesera, watangiye ku itariki 15, uzasoza ku ya 19 Ukuboza 2025.

Ni umwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka igihugu gifite ubuzima bwiza kandi gihamye: Amasomo yavuye mu mateka, ibyibanze by’ejo hazaza.”

Mu kiganiro yatanze, Lt Col Kabera yagarutse ku rugendo  u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kwiyubaka no gukomeza inzego z’ubuzima n’umutekano, agaragaza ko ubushobozi bw’igihugu bwo kwihangana no kwiyubaka bwubakiye ku masomo yavuye mu mateka yarwo.

Yashimangiye ko ukudaheranwa kw’igihugu kudapimirwa gusa ku mbaraga za gisirikare, ahubwo gushingira no ku bushobozi bw’inzego za Leta, ubuyobozi bufite ireme, n’abaturage bafite ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Umutekano w’ubuzima n’umutekano w’igihugu ntawabitandukanya.  Ubushobozi bw’igihugu bwo kwirinda, gutahura no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bigira uruhare rukomeye mu ituze, umusaruro n’iterambere rirambye ryacyo.”

Yakomeje ashimangira akamaro k’ubufatanye n’imikoranire ihamye hagati y’inzego zitandukanye mu guhangana n’ibibazo n’ibyorezo, atanga urugero ku buryo u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’ ibihe bikomeye mu rwego rw’ubuzima  mu bihe byatambutse.

Lt Col Kabera  yibukije abitabiriye umwiherero ko kubaka igihugu gifite ubuzima bwiza kandi gihamye ari inshingano ya buri wese.

Yagaragaje ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragaza ubushobozi bwarwo bwo kwigira ku byabaye mu mateka, binyuze mu bufatanye, mu guhanga udushya no gutegura neza ejo hazaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *