Kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Ukuboza 2025, byibuze abantu batanu bapfuye abandi 35 barakomereka ubwo igisasu cyaturikiye ku musigiti mu masengesho ya nimugoroba muri Leta ya Borno mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, nk’uko Umuvugizi wa Polisi, ASP Nahum Daso Kenneth, yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, abayobozi bakeka ko igisasu cyaturikiye i Maiduguri, umurwa mukuru wa leta, ari igitero cy’ubwiyahuzi, bashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya ndetse n’ibice by’igisasu (fragments) zakuwe mu ikoti ry’umwiyahuzi.
Daso yavuze ko abayobozi bakomeje iperereza kugira ngo bamenye impamvu y’iki gitero n’uko cyagenze nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Iyi Leta ya Borno imaze imyaka yibasiwe n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram n’indi mitwe bihuje ingengabitekerezo.


