Ubuhanuzi bwa Ebo Noah y’uko isi yari kurangira kuri Noheli bwapfubye

Umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera kubaka inkuge nini imeze nk’ubwato (ark) no guhanura umwuzure wari guhitana isi guhera tariki 25 Ukuboza, yasobanuye impamvu ibwo buhanuzi butasohoye.

Ebo Noah yatangiye kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutangaza ko Imana yamuhaye ubutumwa bumubwira ko hagiye kugwa imvura ikomeye mu gihe cy’imyaka itatu, ikazatangira ku munsi wa Noheli, igasenya isi yose. Yavugaga ko abantu bagomba kwihana no kwitegura uwo mwuzure.

Yubatse Inkuge y’igiti nini ayita “Ebo Noah Ark”, avuga ko yayubatse abitegetswe n’Imana, anahamagarira abantu kuyigana kugira ngo bakizwe n’iryo sanganya. Ibyo byakuruye urujya n’uruza rw’abantu benshi, baturutse mu bice bitandukanye bya Ghana no mu mahanga, bashaka kwirebera iyo nkuge idasanzwe.

Ariko, mu mashusho yashyize ahagaragara ku wa Kane, Ebo Noah yavuze ko yahawe irindi yerekwa nyuma y’amasengesho menshi, kwiyiriza ubusa no kuganira n’abandi bayobozi b’amadini.

Yasobanuye ko muri iryo yerekwa rishya, yabonye umubare munini cyane w’abantu baturutse impande zose z’isi baza gushaka ubuhungiro muri iyo nkuge, ariko ubushobozi bwayo bukaba butari kubakira bose.

Ati: “Imana ihishura kugira ngo icungure. Narasenze, nariyirije, naratanze, kandi narubatse. Mu isengesho ryanjye, nahabonye irindi yerekwa. Nabonye abantu benshi cyane baturutse mu gihugu cyose no mu isi yose baza mu nkuge, ariko uko nayaguraga ntiyashoboraga kubakira bose.”

Yongeyeho ko yagiye gusangiza iryo yerekwa abandi bagabo bakomeye b’Imana, na bo bagafatanya mu masengesho, maze Imana ikabaha igihe cy’inyongera cyo kubaka izindi nkuge zizakira abantu bose.

Ebo Noah yasabye abaturage kudatera akavuyo cyangwa kujya aho Inkuge iherereye kuri Noheli, ashimangira ko adacuruza amatike kandi atakira amafaranga y’abantu.

Ati: “Ejo rero nta muntu ugomba kwiruka ajya ahantu na hamwe. Nta matike ngurisha, nta n’amafaranga nakira ku muntu uwo ari we wese.”

Yasabye abantu gukomeza gutuza, kwizihiza iminsi mikuru, ariko anabibutsa ko ubutumwa bwo kwihana bugikomeje.

Ati: “Mugume mu ngo zanyu, mwishime, munezerwe. Ndabifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Ariko Inkuge irahari. Nimwihane, nimwihane, nimwihane.”

Ibikorwa bya Ebo Noah byatumye abantu benshi bamugereranya na Nowa wo muri Bibiliya, uvugwa ko yubatse Inkuge abitegetswe n’Imana kugira ngo arokoke umwuzure wishe isi ya kera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *