InShot_20251231_093355542

Rutangarwamaboko yijunditse Umugore wa The Ben washyize umukondo hanze

Ifoto yafatiwe mu gitaramo “Spiny and Friends” cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, muri Zaria Court i Kigali, yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Iyo foto igaragaza Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, yitabiriye icyo gitaramo yambaye imyambaro yagaragaje igice cy’umubiri we, by’umwihariko umukondo.

Nyuma yo gusakazwa kw’iyo foto, abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko ari imyambarire isanzwe mu birori by’imyidagaduro, mu gihe abandi bagaragaje ko idahuje n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu bagize icyo babivugaho harimo Muganga Rutangarwamaboko, wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atishimiye iyo myambarire.

Mu magambo ye, Rutangarwamaboko yavuze ko nubwo imyidagaduro itagomba kuvangwamo na politiki, hakwiye kubaho kwigengesera ku myitwarire n’imyambarire by’umwihariko ku bantu bazwi cyane.

Yagize ati: “ariko kirazira mu muco wacu nta mugore wo gushyira umukondo ku karubanda.”

Yakomeje ashimangira ko imyambarire nk’iyo ishobora kugera ku bana n’urubyiruko ikabagiraho ingaruka mbi, cyane ko abantu bazwi bafatwa nk’icyitegererezo muri sosiyete.

Aya magambo ye yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko hari aho umuco n’indangagaciro zigomba kubahirizwa, mu gihe abandi bagaragaje ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwambara uko abyumva, cyane cyane mu birori by’imyidagaduro.

Kugeza ubu, Uwicyeza Pamella n’umugabo we The Ben ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku by’izi mpaka, ariko iyi nkuru yakomeje kugaragaza uko ihangana riri hagati y’umuco, imyidagaduro n’imyumvire itandukanye mu banyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *