Abajura bibye imitungo ibarirwa muri miliyoni mirongo z’amayero yari mu dusanduku tubitse mu mutamenwa wa banki yo mu Budage bacukuye ku wa Mbere mu gihe cy’ikiruhuko nk’uko byatangajwe na polisi.
Polisi na banki bavuze ko abakiriya ba banki bagera ku 2700 bagizweho ingaruka n’ubujura bwakozwe mu ishami rya Sparkasse bank riherereye mu Mujyi wa Gelsenkirchen.
Umuvugizi wa polisi, Thomas Nowaczyk, yavuze ko abashinzwe iperereza bemeza ko abajura bibye ibintu bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 10 kugeza kuri 90 €.

Ibiro Ntaramakuru by’u Budage (dpa) byatangaje ko ubujura bushobora kuba ari bwo bwa mbere bukomeye bubaye mu gihugu cy’u Budage.
Dpa yatangaje ko banki yakomeje gufungwa ku wa Kabiri, ubwo abantu bagera kuri 200 bagaragaye basaba kwinjira.
Impuruza y’inkongi y’umuriro yahuruje abapolisi n’abashinzwe kuzimya umuriro ku ishami rya banki mbere ya saa kumi za mugitondo ku wa Mbere.

Basanze umwobo mu rukuta maze ububiko bwasambagujwe. Polisi yemera ko icyuma gicukura cyakoreshejwe mu guca mu rukuta rwo hasi.
Abatangabuhamya babwiye abashinzwe iperereza ko babonye abagabo benshi bitwaje ibikapu binini muri parikingi iri hafi aho mu mpera z’icyumweru.


