1767252403130theben45

The Ben na Bruce Melodie binjiye mu 2026 basenga Imana

Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie, bahisemo gutangirira umwaka wa 2026 mu nzu y’Imana, mbere yo guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “The Nu-Year Groove”, giteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Bruce Melodie yinjiye mu mwaka mushya ari mu rusengero Hope For Jesus, aho yifatanyije n’abandi bakristu mu masengesho no mu kuramya Imana. Muri icyo gikorwa, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifite ubutumwa bwo guhimbaza Imana zirimo Urabinyegeza na Nzaguha Umugisha, aziririmba afatanyije na korali y’urusengero.

Yagize ati: “Ndanezerewe cyane kuba narasoje umwaka nshya ntangirira mu rusengero. Imana yaranyemereye kuba ndi hano.” Aya magambo yagaragaje ko ashimira Imana ku buzima n’urugendo rwe mu muziki.

Ku rundi ruhande, The Ben we yatangiriye umwaka mu rusengero rwa Vivante Rebero, aho yahawe umugisha n’abayobozi b’itorero mbere yo kwerekeza ku gitaramo cye cya kabiri cya The Nu-Year Groove. Yavuze ko yari yiyemeje ko umwaka mushya ugomba kumusanga ari mu nzu y’Imana, kabone n’iyo byasaba guhindura gahunda ze z’urugendo.

Ati: “Nabonye amasaha agiye kunshirana ntari mu rusengero, mbwira umushoferi ko icy’ingenzi ari uko umwaka utangira turi mu nzu y’Imana. Turashima Imana.”

Na we yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane ndetse n’izimenyerewe mu nsengero, ibintu byakoze ku mitima y’abari bateraniye aho basengeraga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *