Polisi ya Ghana yemeje ko yafashe Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, wamenyekanye cyane nyuma yo kubaka inkuge nyinshi avuga ko yazubatse ku mabwiriza y’Imana, ahamya ko isi izarengerwa n’amazi ku munsi wa Noheli.
Mu itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti ku wa Gatatu tariki 31/12/2025, yavuze ko Eshun yafashwe n’itsinda ridasanzwe rishinzwe kugenzura ibyaha bikorerwa kuri murandasi rikorera ku buyobozi bukuru bwa Polisi.
Polisi yavuze ko ifatwa rye riri mu ngamba zo kongera umutekano, cyane cyane mu gihe cyo gukurikirana ibikorwa bikorwa kuri interineti, by’umwihariko mbere y’amasengesho yo ku ijoro ryo ku wa 31.
Ibi byabaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko inzego z’umutekano zari zimaze kuburira abantu batanga ubuhanuzi cyangwa amagambo ashobora guteza ubwoba, igihunga cyangwa guhungabanya ituze rusange.
Gusa Polisi ntiyatangaje ibyaha ashinjwa byihariye cyangwa imyitwarire iri gukorwaho iperereza.
Nk’uko byatangajwe, Eshun ari mu maboko ya Polisi afasha mu iperereza. Nta birego biratangazwa ku mugaragaro, nta munsi wo kumushyikiriza urukiko cyangwa ibisabwa ku ngwate byatangajwe, kandi nta makuru aravuga niba hari abandi babigizemo uruhare bafashwe.
Polisi yasabye abaturage gutuza no kwirinda ibihuha, ivuga ko iperereza rikomeje kandi ko amategeko azubahirizwa, inibutsa ko umuntu wese afatwa nk’utarahamwe n’icyaha kugeza urukiko rubihamije.
Ebo Noah yamenyekanye cyane muri Ghana no hanze yayo mu mezi ashize, nyuma yo kubaka inkuge nini y’ibiti, avuga ko yayubakiye ku mabwiriza y’Imana. Yari yaravuze ko umwuzure ukomeye uzatangira ku wa 25 Ukuboza, bitewe n’uko yavugaga ko yabonye ihishurirwa ry’imvura izamara igihe kirekire igasenya isi.
Ubu buhanuzi, hamwe n’amashusho y’iyo nkuge yagendaga yubaka, byateje impaka n’inyota yo kuyireba, bituma abantu benshi baturuka hirya no hino muri Ghana no mu mahanga baza kuyisura.
Icyumweru gishize ariko, Ebo Noah yashyize hanze videwo avuga ko ibyari byarahanuwe bitabaye, kuko ngo nyuma yo gusenga, kwiyiriza ubusa no kuganira n’abandi bayobozi b’amadini, yabonye irindi hishurirwa. Yavuze ko yahawe igihe cy’inyongera cyo kubaka izindi nkuge, kuko ngo abantu bashakaga ubuhungiro bari benshi kurusha ubushobozi bw’iyo yari yarubatse.