b14a604ef038e7b6

Umugabo wa Zari Hassan ari gushakishwa na Polisi

Polisi ya Uganda yahamagaje Shakib Cham Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan uzwi cyane mu by’imyidagaduro n’ubucuruzi, ngo afashe mu iperereza ku byaha byo gukubita abantu no kwiba bivugwa ko byabereye muri bar yo muri Kampala.

Nk’uko byatangajwe na Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, ku wa 27 Ukuboza 2025, Shakib n’itsinda ry’abantu bakekwaho ubugizi bwa nabi bivugwa ko bateye Chezz Boss Mutoto Bar i Munyonyo mu Mujyi wa Kampala. Polisi yavuze ko ibyaha byo gukubita no kwiba byahise byandikwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala.

Abapolisi bageze aho byabereye batangira iperereza rigamije kumenya abantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko itsinda ry’abakekwa, bivugwa ko ryari riyobowe na Shakib, ryakubise abakiriya ba bar rikaniba telefone zigendanwa z’abantu bane.

Polisi yatangaje iti: “Mu gihe iperereza rikomeje, umuntu witwa Shakibu yahamagajwe ngo aze kuri Polisi ya Kabalagala afashe mu iperereza ririmo gukorwa.” Iyongeyeho ko irimo gusesengura neza ibyabaye iryo joro n’uruhare rwa buri wese ukekwaho.

Shakib Lutaaya, uzwi nka Shakib Cham, yashakanye na Zari Hassan, umwe mu bagore bazwi cyane muri Uganda mu by’imyidagaduro n’ubucuruzi. Polisi ya Uganda yamaganye byimazeyo ibikorwa by’ihohoterwa n’ubugome, yizeza abaturage ko iperereza rizakorwa kugeza ku ndunduro kugira ngo abagize uruhare bose baryozwe ibyo bakoze.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje, kandi Polisi irasaba abaturage gutuza no kwirinda ibihuha, kuko nta cyemezo cya nyuma kirafatwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *