Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe Dukuzumuremyi Eric, wari wakekwagaho ubujura n’ubwicanyi, nyuma yo kugerageza gutoroka inzego z’umutekano.
Byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2026, ubwo Dukuzumuremyi Eric yari ari kumwe n’abapolisi bamujyanye kwerekana aho yari yarahishe bimwe mu bintu yibye mu bihe bitandukanye. Ageze mu nzira, yagerageje kwiruka ashaka gucika, bituma araswa ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Dukuzumuremyi yari yarishe umumotari mu Karere ka Kirehe, akamwiba moto, mbere yo gutoroka. Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026. Ku bufatanye n’abaturage, Polisi yatangiye kumushakisha kugeza afatiwe mu Karere ka Nyagatare.
SP Twizeyimana yibukije abantu bose ko ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko, anasaba abafite ingeso yo kwiba kubireka, kuko inzego z’umutekano zihora zicunga umutekano w’abaturage.


