Kuri uyu wa Kane, Marie-Ange Mushobekwa wahoze ari minisitiri akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, yashinje umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) ko yategetse ishimutwa n’iyicarubozo ry’abana be babiri bato, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa.
Nk’uko Mushobekwa abitangaza, ngo ibyo bintu ngo byabereye mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, mu rugo bwite rwa Philémon Mambabwa, bivugwa ko ari umukozi mukuru muri ANR.
Mushobekwa wahoze ari minisitiri w’uburenganzira bwa muntu avuga ko abana be, Claudien na Christopher Likulia, b’imyaka imyaka 18 na 17, hamwe n’inshuti yabo y’imyaka 17, “bafashwe, barabohwa, barakubitwa, kandi bakorerwa iyicarubozo” n’abapolisi n’abasirikare barindwi bakoraga ibyo babitegetswe n’uyu mukozi w’urwego rw’ubutasi.
Marie-Ange Mushobekwa yagize ati: “Icyemezo kidahwitse, cy’ubugome kandi butagereranywa, cyafashwe hanze y’amategeko yose.”
Yavuze ko abana be bakubiswe kugeza bataye ubwenge kandi bagifite ingaruka ku mubiri, harimo ibikomere bigaragara, kwicara bigoye, kandi umwe muri bo akaba yaramugajwe ukuboko kw’iburyo.Yavuze kandi ko banagize ihungabana ryo mu mutwe.
Marie-Ange Mushobekwa yamaganye icyo yise “gukoresha nabi ububasha bwa muntu” n ‘“ikibazo cya Leta,” yemeza ko kuba nta bihano by’ubuyobozi cyangwa by’ubucamanza nyuma y’ibyumweru bitatu bibaye byabazwa abayobozi babifitiye ububasha, cyane cyane Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’ubutabera.
Yashimangiye ko dosiye yafunguwe, ariko ko iperereza “rigenda biguruntege,” yibutsa ko Itegeko Nshinga rya Congo n’amasezerano mpuzamahanga abuza iyicarubozo mu bihe byose, harimo no mu gihe cy’amakimbirane.
Marie-Ange Mushobekwa yasabye ko habaho ubutabera buboneye kandi ubushinjacyaha bwa gisirikare bukabigiramo uruhare, mu gihe yavuze ko akomeje kugirira icyizere ubutabera bwa Congo.
Yahamagariye abayobozi gufata inshingano zabo agira ati: “Iki ntabwo ari ikibazo cya politiki, ni ikizamini cy’imyitwarire kuri Leta.”
Marie-Ange Mushobekwa uzwi na none ku izina ry’umugabo we Likuria, ni umunyamakurukazi waje guhinduka umunyapolitikikazi wavukiye ku itariki ya 19 Ukuboza 1973 i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yabaye minisitiri w’uburenganzira bwa muntu kuva 2016 kugeza 2019 ku butegetsi bwa Joseph Kabila, ndetse aba minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa guverinoma nyuma y’itorwa ritavugwaho rumwe rya Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
Ku itariki ya 9 Nzeri 2019, nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma ya Ilunga, umwanya we wa minisitiri w’uburenganzira bwa muntu washyizwemo André Lite, we avuga ko anyuzwe n’akazi yakoze, ndetse asigira umwanya wa minisitiri w’itumanaho Jolino Makelele.
Mushobekwa waje gutsindwa amatora y’abadepite mu Kuboza 2018 muri Teritwari ya Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo, ntibyamujijr gukora manda nk’umudepite ku rwego rw’igihugu nyuma y’uko itorwa rya Faustin Kaningu riteshejwe agaciri muri Gicurasi 2019.
Iki cyemezo cy’Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga cyateje imyigarambyo muri Kabare Mushobekwa yise imyigaragambyo y’urubyiruko rwishwe n’ibiyobyabwenge.
Uyu wahoze ari umuyoboke wa UDPS, ishyaka riri ku butegetsi, muri Mutarama 2021 yagiye ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, ishyaka rye, Mouvement pour la Cohésion Nationale (MCN) rijya mu ihuriro FCC rya Joseph Kabila.


