1767874521757WhatsAppImage2026-01-08at1.38.32PM

Umunyamakuru Tessy n’umuhanzi Shizzo basezeranye imbere y’amategeko

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hakizimana Ishimwe, uzwi mu muziki nyarwanda nka Shizzo Afropapi, umuhanzi wamamaye mu njyana ya Hip Hop. Iyi mihango yabaye kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wari witabiriwe n’inshuti n’abagize imiryango y’impande zombi, aho Tessy na Shizzo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, bakurikije amategeko agenga umuryango muri Repubulika y’u Rwanda.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi bitegura gukomeza indi mihango y’ubukwe iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2025, izabera kuri Intare Conference Arena i Rusororo.

Mu kwezi gushize, Tessy yari yarakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (bridal shower), byitabiriwe n’inshuti ze zirimo n’abo bakorana mu mwuga w’itangazamakuru. Mbere yaho kandi, ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yari yambitse Tessy impeta y’urukundo i Dubai, mu muhango wabereye imbere y’inshuti zabo zirimo Hussen Eto’o uzwi muri Rayon Sports ndetse n’umuhanzikazi Bwiza.

Tessy yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2020, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, aho yamenyekanye cyane akorera Isango Star ndetse no mu kiganiro This & That gitambuka kuri YouTube.

Ku rundi ruhande, Shizzo umaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu baraperi bamenyekanye mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo “Waki Waki” yakoranye n’abahanzi barimo Bull Dogg, Ne G, Racine, Juno Kizigenza na Ish Kevin, indirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.5 kuri YouTube.

Kuva kuri uyu munsi, Tessy na Shizzo bafatwa nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *