whatsapp_image_2026-01-10_at_16.16_41_1_-8a4fd

IShowSpeed yashimishije imbaga y’abafana muri Stade Amahoro

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku izina rya IShowSpeed, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yasuraga Stade Amahoro, aho yasusurukije abafana mu gihe gito yahagaze aho.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo uyu munyabugeni w’icyamamare yageze muri stade yari irimo kubera umukino wahuje Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC. Yinjiye muri Stade Amahoro ari kumwe n’abamuherekeje, bakoresheje moto, ibintu byahise bikurura amarangamutima y’abari bahari.

Akimara kugera hagati muri stade, IShowSpeed yavuye kuri moto atangira kugaragaza ibyishimo bye, ashimangira ko Stade Amahoro ari imwe mu nziza muri Afurika. Abafana bahise batangira kumwigana amagambo n’imvugo akunze gukoresha ku mbuga nkoranyambaga, na we abashimisha ahabwa indangururamajwi.

Yahise asubiramo imvugo ya Cristiano Ronaldo yo kwishimira igitego agira ati “Siuuu”, ibintu byakiriwe n’impundu nyinshi. Ibi yabihuje no kubyina imbyino gakondo z’u Rwanda, kuvuza ingoma no kwifatanya n’abafana mu mafoto.

Abenshi mu bari aho bamuhaye impano zitandukanye zirimo imikufi, mu gihe abandi bifuzaga kumwifotozanya na we. IShowSpeed kandi yakomeje kugaragaza ko yishimiye u Rwanda, avuga ko ari igihugu cyiza kandi gikwiye gusurwa n’abakerarugendo.

Mu gihe yari ari muri Stade Amahoro, ibikorwa bye byakurikirwaga n’abantu barenga miliyoni 47 ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’ako kanya, bikomeza kwerekana igikundiro cye ku rwego mpuzamahanga.

Uru ruzinduko rwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rukomeje guteza imbere isura y’u Rwanda nk’igihugu cyakira neza abashyitsi kandi gikungahaye ku muco n’ubukerarugendo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *